00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond na Rayvanny bahananutse ku rubyiniro

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 10 December 2018 saa 01:08
Yasuwe :

Abahanzi Diamond Platnumz na mugenzi we Rayvanny bo muri Tanzania, bahanutse ku rubyiniro ubwo bari mu gitaramo, ku bw’amahirwe ntibakomereka bikomeye.

Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 nibwo Diamond n’abandi bahanzi bahurira muri Wasafi bataramiye ku kibuga cyitiriwe Nelson Mandela mu Mujyi wa Sumbawanga. Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo bamaze iminsi bakora mu cyiswe Wasafi Festival.

Ubwo Diamond, Rayvanny na Mbosso baririmbaga indirimbo yitwa Zilipendendwa, bizihiwe barasimbuka, bakubita umudiho uremereye. Byaje gutuma urubaho rwubakishije urubyiniro bari bahagazeho ruhanuka, Diamond na Rayvanny bahanukana narwo.

Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko nta kibazo gikomeye Diamond yahuye na cyo uretse gukoboka ku kuboko kw’iburyo, Rayvanny we ameze neza.

Iki gitaramo cyari cyabaye ku wa Gatandatu ariko kiza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye, bituma gisubukurwa ku Cyumweru, abantu binjirira ubuntu. Ibitaramo nk’ibi byahereye mu yindi mijyi yo muri Tanzaniya nka Iringa na Mtwara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages