Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 nibwo Diamond n’abandi bahanzi bahurira muri Wasafi bataramiye ku kibuga cyitiriwe Nelson Mandela mu Mujyi wa Sumbawanga. Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo bamaze iminsi bakora mu cyiswe Wasafi Festival.
Ubwo Diamond, Rayvanny na Mbosso baririmbaga indirimbo yitwa Zilipendendwa, bizihiwe barasimbuka, bakubita umudiho uremereye. Byaje gutuma urubaho rwubakishije urubyiniro bari bahagazeho ruhanuka, Diamond na Rayvanny bahanukana narwo.
Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko nta kibazo gikomeye Diamond yahuye na cyo uretse gukoboka ku kuboko kw’iburyo, Rayvanny we ameze neza.
Iki gitaramo cyari cyabaye ku wa Gatandatu ariko kiza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye, bituma gisubukurwa ku Cyumweru, abantu binjirira ubuntu. Ibitaramo nk’ibi byahereye mu yindi mijyi yo muri Tanzaniya nka Iringa na Mtwara.



















TANGA IGITEKEREZO