00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond Platnumz atewe ishema no kwitwa ’umubyeyi w’intangarugero’ (Amafoto)

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 4 January 2016 saa 10:46
Yasuwe :

Nyuma yo kwibaruka imfura ye, umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe atewe no kwitwa umubyeyi.

Muri Kanama 2015, nibwo Diamond Platnumz na Zari Hassan bibarutse umwana w’umukobwa bamwita Lattifah.

Umugore we Zari Hassan aherutse gutangariza East African TV ko Diamond ari umubyeyi w’intangarugero uzi kwita ku muryango we.

Kuva uyu mwana yavuka, Diamond Platnumz ntahwema kugaragaza urukundo rudasanzwe amufitiye ndetse n’ishema atewe no kwitwa umubyeyi.

Diamond Platnumz avuga ko Lattifah yahinduye byinshi mu buzima bwe ndetse ko yiyumva nk’umwe mu babyeyi ba mbere bishimye ku isi.

Diamond Platnumz akunda cyane umukobwa we ndetse amuba hafi
Lattifah amaze amezi ane avutse
Umugore we Zari avuga ko Diamond ari umubyeyi w'intangarugero
Lattifah akivuka yahise akorerwa konti(Account) ku rubuga rwa Instagram
Diamond akoresha uko ashoboye akabonera umwanya umuryango we
Yumva imfura ye yamuhora hafi
Diamond Platnumz ashimirwa uburyo yita cyane ku mwana we ndetse akanamubonera umwanya uhagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages