00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond Platnumz yashimiye Mr Blue wamufashije kuba icyamamare

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 27 January 2024 saa 06:22
Yasuwe :

Diamond Platnumz yashimiye Mr Blue mu butumwa burebure yanditse bukubiyemo amashimwe yerekana aho yavuye, avuga ko byari inzozi ariko atazi inzira bizacamo ngo abe icyamamare.

Ni ubutumwa yanyujije kuri Instagram, bwavuzweho cyane ndetse na Mr Blue atangaho ibitekerezo yerekana ko gushimira ineza wagiriwe ari iby’agaciro.

Muri ubu butumwa burebure buri mu Kiswahili, Diamond yibukije abantu uko yinjiye mu muziki bigoranye. Muri ubwo buzima bugoye ni ho Mr Blue yamukuye amwereka inzira, anamwigisha uko bandika indirimbo.

Ati ”Mr Blue ni icyitegererezo ku rubyiruko rwo muri Tanzania. Ubu abaturebye babona turi abantu bafite icyo bimariye. Tubikesha Mr Blue, iyo aza kuba yirata ntamfate ukuboko mba ngicuruza imyenda ya caguwa. Ndabyibuka neza nk’ibyabaye ejo, nkiri umuhanzi utazwi, yari icyamamare buri wese yifuza kumubona, ntabwo yansuzuguye. Yankoreye indirimbo ya mbere."

"Yaje mu rugo, hari mu cyaro mwese murahazi aho mvuka hitwa Kariakoo. Ikirenze kuri ibyo, yanyigishaga bimwe mu bice bigize indirimbo kuko sinari mbizi napfaga kuririmba, yanyeretse uko bandika indirimbo. Noneho rero nyuma nagize igihe cyo gushaka gufata amashusho y’indirimbo yanjye yitwa Kamwambie."

Yakomeje agira ati "Yamfashije kubona abakobwa bayijyamo. Ni abakobwa bari beza kandi bagezweho ntibari banzi, yababeshye ko indirimbo ari iye noneho baje abasobanurira ko ari iyanjye."

"Twakoze iyo ndirimbo atitaye ku izina yari afite, yafashe imodoka ye anjyana kuri za televiziyo na radiyo kuyamamaza. Yasabaga abanyamakuru kujya bakina indirimbo yanjye kugira ngo nanjye nzabe icyamamare."

Mu gusoza, Diamond yagize ati "Mr Blue, ntabwo uzi ukuntu nkubaha muvandimwe. Ntabwo uzi uburyo nahiriwe mu muziki nkaba mfite ubutunzi bwinshi mbukesha wowe. Ndishimye cyane kuba narakoranye indirimbo nawe. Zari inzozi zanjye nakuranye, kuzakorana na we indirimbo none mbigezeho. Imana itumye bigerwaho”.

Diamond Platnumz yatangiye umuziki ari umuzunguzayi w’imyenda akagorwa no kubona amafaranga ajyana muri studio. Akinjira mu muziki yakoraga indirimbo bigoranye kandi nta ntego zihambaye yari afite bitewe n’uko yifuzaga ko umuziki akora wavamo ibyo kurya.

Kuri ubu ni umuhanzi wahiriwe ndetse wubashywe iwabo muri Tanzania, mu karere no hirya no hino ku Isi bitewe n’uko yagejeje kure umuziki w’iki guhugu, akabera benshi ikitegererezo.

Khery Sameer Rajab wamamaye nka Mr Blue ni umuraperi, umuririmbyi ubifatanya no gukina filime. Yavukiye muri Tanzania tariki 14 Mata mu 1987.

Yinjiye mu muziki mu 2000, aririmba R&B na Afro-Pop. Tariki 27 Mutarama 2024, Diamond Platnumz, Jay Melody na Mr Blue basubiyemo iyitwa Mapoz iri mu ndirimbo zazamuye izina rya Mr Blue mu myaka 14 ishize.

Mr Blue yafashije Diamond Platnumz kugera ku nzozi yakuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages