Uyu muhanzi yujuje abamukurikira mu gihe kuri shene ye afiteho amashusho n’amajwi yasangijeho abantu birenga 1000 mu gihe amaze kurebwa na miliyali zirenga eshatu kuva mu 2011.
Diamond yakoze ibi mu gihe abandi bahanzi nka Burna Boy wo muri Nigeria wegukanye ibihembo bya Grammy mu njyana ya Afro-fusion, afite abamukurikira kuri YouTube barenga miliyoni 5,31 hamwe n’amashusho 298 yashyizweho.
Amashusho y’indirimbo ze yagiye akundwa cyane ku isi hose, cyane cyane indirimbo ye "Last Last" yabaye ikimenyabose, ariko nubwo bimeze bityo, aracyari inyuma ya Diamond mu mubare w'abamukurikira kuri YouTube.
Fally Ipupa icyamamare cyo muri Congo ufatwa nk'umwami wa Rumba, ari kuzamuka cyane kuko ubu afite miliyoni 4,92 z’abamukurikira n’amashusho 270 ku rubuga rwe rwa YouTube, ari kure kugera ku rwego rwa Diamond.
Davido uzwi cyane kubera indirimbo ze zibyinitse n’imikoranire n’abahanzi mpuzamahanga, afite abamukurikira bagera kuri miliyoni 4,44 n’amashusho 287 kuri YouTube.
Album ye yo mu 2023 yitwa “Timeless” yakoze amateka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ariko kuri YouTube, Diamond ni we ukiyoboye.
Wizkid ni undi muhanzi ukomeye wo muri Nigeria, afite abamukurikira kuri YouTube bagera kuri miliyoni 3,35 n’amashusho 163.
N’ubwo afite indirimbo zageze ku rwego rwo hejuru ku rwego mpuzamahanga n’abafana benshi, Wizkid asa n’uwashyize imbaraga cyane ku zindi mbuga zo gusakaza umuziki nka Apple Music na Spotify aho kwibanda kuri YouTube.
Mu gihugu cya Kenya, Bahati ni we uyoboye afite abamukurikira kuri YouTube bagera kuri miliyoni 1,5 n’amashusho 320 yashyizwe ku rubuga rwe.
Zimwe mu ndirimbo zazamuye urubuga rwa YouTube rwa Diamond



Ibitekerezo 0