00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yabonanye bwa mbere n’umuryango wa Zari mu kiriyo cya nyirabukwe (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 July 2017 saa 11:22
Yasuwe :

Zari Hassan ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha nyina umubyara wari umaze ukwezi kurenga arembeye mu bitaro, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017.

Nyina wa Zari yari arwariye ahavurirwa indembe mu Bitaro bya Nakasero Hospital, yari amazemo igihe kirenga ukwezi. Uyu mubyeyi yajyanywe mu bitaro yagize ikibazo gikomeye cy’umutima ku buryo mu minsi ye ya nyuma yahumekaga abifashijwemo n’imashini zamwongereraga umwuka.

Umuririmbyi ukomeye muri Tanzania, Naseeb Juma[Diamond Platnumz] na nyina Kendrah Michael bageze i Kampala aho bagiye gufata mu mugongo umuryango wa Zari usanzwe ari umugore we.

Diamond na nyina bageze muri Uganda bucece ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017. Ni ubwa mbere Diamond abonanye n’abo mu muryango wo kwa sebukwe uhereye mu mwaka wa 2014 ari nabwo yatangiye kubana na Zari.

Ikiriyo cy’umubyeyi wa Zari kiri kubera ahitwa Munyonyo mu rugo rwe, Diamond ari mu bantu barayeyo ndetse ChimpReports yatangaje ko ari inshuro ya mbere uyu muhanzi yari aganiriye amaso ku yandi n’abo kwa sebukwe. Abana Zari yabyaranye na Diamond[Nillan na Tiffah Dangote] ngo bari batarajyanwa kwa nyirakuru kuva bavuka.

Mbere y’uko nyina wa Zari apfa ngo yigeze guhura na nyina wa Diamond bari bonyine gusa bari bataricarana nk’imiryango.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane iwabo wa Zarinah Zaitun[Zari Hassan] hari hateraniye benshi mu byamamare muri Uganda baje kumufata mu mugongo.

Diamond yabonanye bwa mbere amaso ku maso na se wa Zari

Mu baje mu ijoro ry’ikiriyo cya Halima Matovu Hassan barimo Jack Pemba, Jose Chameleone, Eddy Kenzo, Bigeye, Diamond Platnumz, Sylvia Owori, Desire Luzinda n’abandi bahanzi bakizamuka.

Halima Matovu Hassan arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 ku ivuko muri Busujju ho muri Mityana.

Incamake kuri nyina wa Zari...

Halima Matovu Hassan yavukiye i Jinja 15 Gicurasi 1959, akomoka kuri se w’Umuhinde na nyina w’Umugandekazi. Yarushinganye na Nasur Hassan ari na we se wa Zari Hassan.

Yabaye muri Jinja igihe kinini nyuma Zari amaze kubana na Ivan Ssemwanga ahita yimukira mu Mujyi wa Kampala aho yari atuye mu gace Munyonyo. Yakoze ubucuruzi igihe kinini ndetse yfashaga Zari mu gucunga amaduka y’imyenda n’izindi nzu z’imideli yari yarashinze i Kampala.

Zari amaze kwimukira muri Tanzania iduka rikomeye yari afite muri Gaerden City i Kampala ryarafunzwe maze nyina ahita atangira gukorana n’undi mukobwa we witwa Zuleha Hassan.

Nubwo Zari yari yaratandukanye na Ivan Ssemwanga, Halima yakomeje kugirana ubumwe n’umukwe we ku buryo na mbere y’uko aba bombi bapfa [Ivan na we yapfuye muri Gicurasi 2017] babonanaga kenshi.

Nyuma y’urupfu rwa Ssemwanga, nyina wa Zari ngo yahise agira ikibazo gikomeye cy’umutima ajyanwa mu bitaro bya Nakasero ari naho yaguye.

Jack Pemba, Zari na Jose Chameleone
BigEye starboss na mugenzi we
Chameleone yagiye mu kiriyo cy'uyu mukecuru
Diamond na nyina Kendrah Micharl na Zari baganira
Diamond yagiye i Kampala gufata mu mugongo umugore we Zari
Desire Luzinda na we yitabiriye uyu muhango
Umutekano wari ucunzwe n'abafite imbunda
Ni ubwa mbere Diamond ahuye n'abo mu muryango wa Zari
Eddy Kenzo na we yari ahari
Zari yapfushije nyina nyuma y'amasaha make avuye gusura imva ya Ssemwanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages