Si Diamond wenyine witabiriye kiriya giterane kuko na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yishimiye uburyo Diamond yakoresheje Bibiliya mu kwigisha abari bateraniye aho bityo amukomera amashyi.
Diamond usibye gusoma Bibiliya yanafashe umwanya abyinana n’abandi bakirisitu bari bitabiriye bimwe bizwi nko gusirimba bizihiza ibihe bya Pasika.
Umurongo wo muri Bibiliya yasomye ni uwanditse muri Yohani 13:34-35 ugira uti “Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze abe ariko namwe mukundana. Icyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana”.
================================================
Davido yasabye abanyamategeko be kujyana mu nkiko ikinyamakuru cyitwa K24 cyamukozeho inkuru imuharabika.
Ni inkuru ivuga ko ku itariki 1 Mata 2024, Davido yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta (JKIA) afite Cocaine mu ndege ye yihariye.
Iyo nkuru yanditswe ku munsi wo kubeshya.
Davido akimara kubona ko ibintu byafashe intera, abantu b’iwabo muri Nigeria batangiye kumuhamagara ngo barebe niba hari icyo bamufasha mu kumurwanaho mu maguru mashya. Yarategereje arangiza ibitaramo byose yari afite muri Uganda no muri Kenya.
Akigera iwabo, yafashe umwanya yandika ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ubu rero meze neza ntabwo nafunzwe. Ariko ndamenyesha ikinyamakuru cyambeshyeye kwitegura urubanza kuko izina ryanjye barariharabitse cyane.”
Yakomeje ati “ Reka nanabamenyeshe ko nta gihugu na kimwe nari nafatirwamo kubera ibyaha, ndi umunyakuri.”
===============================================
Beyoncé yashimiye Stevie Wonder wacuranze Harmonica ku ndirimbo ya Dolly Parton yitwa ‘Jolene’ yasubiyemo.
Beyoncé uherutse gushyira hanze album ya cyenda yise Cowboy Carter, yasobanuye ko yishimiye umusanzu wa Stevie Wonder.
Ni amagambo yatangaje ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bitegurwa na iHeartRadio.
Beyoncé wahawe igihembo cy’uwahanze udushya, yafashe umwanya agira ati “Ndashaka gushimira Stevie, ndagukunda kandi ndakubaha. Ni iby’agaciro kugushimira ku ruhare wagize kugira ngo benshi muri twe tube tubasha guhagarara hano.”
“Niba hari umuhanzi nshobora kumva kugeza mpfuye ni wowe Stevie, warakoze, Imana iguhe umugisha, warakoze gucuranga harmonica mu ndirimbo Jolene.”
=========================================================
Urugi rw’ubwato bwa Titanic bwafashije Rose kurokoka impanuka rwagurishijwe mu cyamunara miliyoni 925 Frw (718.750$)
Ubwato bwa Titanic bwakoze impanuka mu 1997, urugi rwabwo rwashyizwe mu cyamunara noneho ku itariki 2 Mata 2024 rugurwa miliyoni zisaga 925 Frw.
Bimwe mu bice byasigaye ku bwato bwa Titanic bibitse mu nzu ndangamurage iri muri Canada ahitwa Nova Scotia.
====================================================================
Indege yihariye ya P.Diddy yatangiye gukorwaho iperereza kubera ibyaha akurikiranyweho birimo gucuruza abagore, guhohotera abangavu no gusambanya abagore ku gahato.
Bivugwa ko buri kintu cyose gifitanye isano na P.Diddy kigomba kugenzurwa kugeza bamenye amakuru yihariye ku byaha byose aregwa.
Inzego zishinzwe iperereza zasobanuye ko ibigo byose byakoranye bya hafi na P.Diddy bigomba gukorwaho iperereza mu gushaka amakuru yimbitse ku byaha aregwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!