Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga Iserukiramuco "Giants of Africa" riri kubera mu Rwanda.

Ubusanzwe ibitaramo byinshi bibera i Kigali bizwiho ko biryoha cyane iyo bigeze mu masaha akuze nka saa Yine z’ijoro ndetse rimwe na rimwe bikambukiranya umunsi.

Mu gitaramo gitangiza Iserukiramuco Giants Of Africa si uko byari bimeze dore ko Diamond Platnumz wari utegerejwe na benshi yinjiye ku rubyiniro saa Kumi n'Ebyiri z’umugoroba.

Ni igitaramo cyarangiye saa Moya n’Igice, isaha benshi bamenyereye ko ari bwo abahanzi baba batangiye kwinjira ahabera ibitaramo.

Mu mihanda iva BK Arena benshi bagendaga babwira bagenzi babo aho bakomereza ibirori nyuma yo kubona ko batasubira mu rugo ku masaha bita ko ari aya kare cyane ubundi yageraga aribwo bakihava bajya ahantu hatandukanye hataramiye abahanzi bakunda.

Bamwe batangiye guhamagara kuri telefone inshuti zabo zitaje muri iki gitaramo bazibaza niba aho bari bashobora kubiyungaho.

Birumvikana nta handi bari ukujya uretse ahari gucurangirwa umuziki hari n’icyo kunywa hafi aho.

Nubwo igitaramo cyarangiye ku masaha atari amenyerewe mu bibera i Kigali, abacyitabiriye batashye banyuzwe.

Diamond yashimiye abakunzi b'umuziki we bagiye kumushyigikira

Intero yari “Simba We Wanna Party”

Abakunzi b’umuziki wa Diamond Platnumz bamugaragarije urukundo ku buryo buri nyuma y’indirimbo imwe bahitaga batera bakaririmba bati “Simba We Wanna Party” buri kanya.

Iyi ni interuro yavuye mu ndirimbo “Iyo” uyu muhanzi yahuriyemo na Focalistic, Mapara A Jazz na Ntosh Gazi bakoze mu 2021.

Iyi nteruro yumvikanaga buri nyuma y'iminota itatu Diamond Platnumz asoje indirimbo.

Diamond Platnumz wabwiye Abanya-Kigali ko yari abakumbuye cyane yageze ku ndirimbo “Why” yakoranye na The Ben abayikunze bazamukira hejuru baririmbana na we biratinda.

Mu isaha n’igice yamaze ku rubyiniro uyu muhanzi yabyinishije benshi binyuze mu ndirimbo zitandukanye kuva kuri “Jeje” kugeza kuri “Enjoy” yahuriyemo na Juma Jux baherutse gushyira hanze.

Ni igitaramo cyakurikiye ibirori bitangiza Iserukiramuco Giants Of Africa byitabiriwe na Perezida Paul Kagame wari uherekejwe n'umuryango we; Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa akaba n'Umuyobozi wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika [NBA]; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall n'abandi.

Ni ibirori byasusurukijwe na Massamba Intore na Sherrie Silver bahuje imbaraga mu mbyino zitandukanye zo muri Afurika.

Mu birori binogeye ijisho aba bataramyi banyuze benshi binyuze mu buryo bahuza imbyino Nyafurika n’umuziki ugezweho.

Massamba na Sherrie Silver bataramiye imbere ya Perezida Kagame

Diamond aciye impaka|| Aririmbye indirimbo ye na The Ben|| BK Arena byabarenze

Diamond yakabije inzozi ataramira muri BK Arena|| Byari ibyishimo ku mbaga yitabiriye igitaramo

Ibirori bitangiza Iserukiramuco Giants of Africa byahuruje abato n'abakuru

Imyambarire igezweho ni kimwe mu biranga ibitaramo bitandukanye

Abakunzi ba Diamond Platnumz bari bakoze ku myenda ibafasha kubyina birekuye

Bitewe n'uko iki gitaramo cyari cyitezweho kurangira kare abato bahawe rugari baserukana n'abantu bakuru

Iri serukiramuco ryahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 Giants of Africa imaze itangijwe

Abanyarwanda ni uku baserutse muri ibi birori

Masai Ujiri watangije Umuryango Giants Od Africa yahaye impano Perezida Kagame

Masai Ujiri yashimiye Perzida Kagame, avuga ko ari umuyobozi w'icyitegererezo muri Afurika no hanze yayo

Perezida Kagame yakira impano yahawe na Masai Ujiri

Massamba Intore yaserukanye ibendera ry'Igihugu ataramira abitabiriye ibirori bitangiza Iserukiramuco Giants Of Africa riri kubera i Kigali

Sherrie Silver yahuje imbyino zitandukanye zo muri Afurika

Sherrie Silver yanyuze abitabiriye ibi birori binyuze mu mbyino zitandukanye zo muri Afurika

Urubyiruko rwaturutse muri Kenya ni uku rwaserutse

Urubyiruko rwaturutse muri Mali ni uko rwaserutse

Urubyiruko rwaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwanyuze benshi

Urubyiruko rwaturutse Nigeria rwatunguye benshi binyuze mu mbyino rwinjiranye muri ibi birori

Abakunzi ba Diamond nubwo bavuye muri BK Arena ku masaha batamenyereye, batashye banyuzwe

Amashusho nk'aya amenyerewe mu bitaramo byambukiranyije umunsi

Bwari ubwa mbere Diamond Platnumz ataramiye muri BK Arena yasuye mu 2019

Byakugora kwemera ko aha hari saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba

Diamond ni umwe mu bahanzi banyura benshi kubera imbyino zitandukanye

Diamond Platnumz ni ubwa mbere yari ataramiye muri BK Arena

Diamond Platnumz yongeye gutanga icyifuzo cy'uko inyubako nk'iya BK Arena yakubakwa muri Tanzania

Diamond Platnumz ni uku yaserutse yambaye

Diamond Platnumz yakabije inzozi ze ko gutaramira muri BK Arena

Diamond yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2019

Diamond yahawe impano na Masai Ujiri
Diamond yahawe impano na Masai Ujiri
Diamond yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo

Diamond yanejejwe no gutaramira imbere y'umuryango wa Perezida Kagame n'abazukuru be

Ibi birori byanyuze benshi  babashije kugera muri BK Arena

Ibyishimo byari byose ku bato n'abakuru bari muri iki gitaramo

Mbere y'uko Diamond Platnumz agera ku rubyiniro habanje umuziki wacuranzwe na DJ Pyfo

Mu isaha  n'iminota 13 byari bihagije ngo Diamond amare ipfa abakunzi b'umuziki we

Perezida Kagame  yinjiye muri iki gitaramo Diamond ari kuririmba 'Nana', indirimbo yakoranye na Mr Flavour

Perezida Kagame yinjiye muri iki gitaramo mu buryo butunguranye, aramutsa abakunzi b'umuziki bari bataramiwe na Diamond Platnumz

Uyu munyamuziki yanyuzagamo akabyina mu mbyino zanyuze benshi mu Banya-Kigali

Ubwo Diamond yari agiye kuririmba indirimbo 'Why' yakoranye na The Ben yasabye abayikunze gucana amatoroshi

Simba we Wanna Party, imvugo abakunzi b'umuziki babwiraga Diamond mu kumwereka ko bagikeneye gutaramana na we

Amafoto: Igirubuntu Darcy