00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yagejejwe mu rukiko aburana na Mobeto ushaka indezo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 February 2018 saa 05:14
Yasuwe :

Diamond Platnumz yagejejwe mu rukiko kubera ibibazo by’ubwumvikane buke bwavutse hagati ye na Hamisa Mobeto babyaranye.

Diamond aherekejwe n’umwunganizi we hamwe n’umusore w’ibigango umurindira umutekano, yageze mu rukiko rwa Kisutu ruburanisha imanza zirebana n’ibirego by’abana kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2018.

Ikinyamakuru Global Online yatangaje ko mu rukiko Hamisa Mobeto yasabye ko Diamond yacibwa amashilingi ya Tanzania miliyoni eshanu buri kwezi nk’indezo y’umwana babyaranye ndetse akanamwubakira inzu mu buryo bwo kumuteganyiriza ahazaza.

Diamond akiva mu rukiko, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yasobanuye ko ibibazo bye na Mobeto byakujijwe n’inshuti zabo zo ku ruhande zabyivanzemo zigatuma ibyo bari barumvikanye hagati yabo bihinduka kugeza ubwo bitabaza inkiko.

Yagize ati “Ushishoje neza usanga nta ntambara cyangwa ikibazo cyananiranye hagati yacu, ahubwo hari abantu ku ruhande rwa mugenzi wanjye bagiye batubibamo urwango kugira ngo ibintu bibe bibi ku ruhande rwa Diamond.”

Yongeyeho ati “Ubwacu twari twamaze kumvikana uburyo tuzarera uwo mwana, ni umwana wanjye, ni uwacu. Ibyo ni ibitureba twari twamaze kubyumvikana, ariko murabona ko twageze mu rukiko. None ubu bari kunsaba miliyoni eshanu ku kwezi, ndayakura hehe se? Urukiko nta kazi rwampaye ngo njye mbona ayo mafaranga, nta n’undi muntu wampaye akazi katuma nyabona.”

Muri Nzeri 2017 nibwo Diamond yemeye umwana w’uyu munyamideli nyuma y’igihe cyari gishize yaramwihakanye. Yabyemeye ari uko Mobeto asohoye amafoto y’uyu muhanzi baryamanye ndetse n’ubutumwa butandukanye bugaragaza gutongana no gucishanya bugufi hagati ya Zari na Hamisa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ’Salome’.

Diamond aherutse kwitaba urukiko aburana na Mobeto ushaka indezo

Diamond Platnumz yemera mu buryo budashidikanya ko ‘agomba gushaka ikizarera uyu mwana ndetse akiga mu ishuri ryiza’ gusa akavuga ko ibyo Mobeto yasabye harimo kwifuza gukomeye.

Yemera kandi ko ari we se w’umwana wiswe amazina ye bwite, nubwo yabanje kumwihakana ndetse akavuga ko atigeze aryamana na Hamisa.

Diamond yasabwe indezo ya miliyoni eshanu z'amashilingi buri kwezi, yireguye avuga ko ayo mafaranga ari umurengera ko atazapfa kuyabona
Diamond n'umwunganizi we ubwo biteguraga kwinjira mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages