Ni ishusho itazibagirana kuri Diamond Platnumz watunguwe no kubona Perezida Kagame yinjira mu gitaramo agasuhuza abakunzi b’umuziki bari biziwe n’ibihangano by’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhanzi Diamond yashimiye Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda ari abanyamahirwe kuba bamufite.
Yagize ati “Abanyarwanda muri abanyamahirwe kuba mufite Perezida Kagame, mufite iyi nyubako (BK Arena) nifuza ko yaba iri n’iwacu, umujyi mwiza usukuye, none aje mu gitaramo cyanjye kunshyigikira nterwa ishema na we.”
Ni amagambo yavuze nyuma yo kubona Perezida Kagame mu bafana agenda abasuhuza ubwo yari ari kuririmba indirimbo "Nana" yakoranye na Mr Flavour.
Ni igikorwa cyatunguye benshi dore ko bari bazi ko Umukuru w’Igihugu yatashye nyuma yo gutangiza Iserukiramuco "Giants Of Africa" ryatangijwe i Kigali aho rizamara icyumweru ribera mu Rwanda.
Masai Ujiri washinze akaba anayobora Toronto Raptors ndetse akaba ari na we watangije Umuryango Giants Of Africa yageze ku rubyiniro aha Diamond Platnumz umwambaro uriho amazina ye ndetse n’umubare 20 uvuga imyaka ibikorwa bya Giants of Africa bimaze bitangiye.
Diamond yashimiye Masai Ujiri avuga ko hari byinshi amwigiraho.
Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu bikorwa bizaranga iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball. Ibi birori byitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu bihugu 16.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!