Hashize iminsi ibinyamakuru byo muri Tanzania byandika ko Diamond Platnumz na Harmonize batameranye neza ndetse ko bashobora guhagarika gukorana.
Bivugwa ko Harmonize yaba yaramaze kuva mu nzu ya Wasafi iyoborwa na Diamond Platunmz ari nayo yatumye izina rye rimenyekana.
Ibi bishingirwa ku kuba yarasibye ku rubuga rwa Instagram ko ari umuhanzi ufite amasezerano muri Wasafi.
Ikindi ni uko yatangiye gukurikira Ali Kiba ku rubuga rwa Instagram nyamara nta wundi muntu wo muri Wasafi wigeze abikora kuko bamaze igihe kinini badacana uwaka.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Kanama 2019, Diamond yabajijwe amakuru y’imvaho kuri iki kibazo ariko abitera itwatsi.
Yavuze ko ibyo gutandukana na Harmonize ari bishya kuri we nubwo bimaze iminsi bivugwa cyane iwabo muri Tanzania.
Ati “Ibyo [gutandukana] ni wowe mbyumvanye, ntabwo mbizi, wasanga ari inkuru ibaye aka kanya ndaza kubikurikirana numve.’’
Diamond ni we watumye izina rya Harmonize ryamamara kugeza aho ageze ubu. Yamufashe ari umwana w’umukene ufite impano amuha amahirwe yo kumukorera indirimbo zirakundwa.
Batangiye gukorana mu 2015 ahera ku ndirimbo yise “Aiyola” yanakunzwe cyane. Bakoranye kandi indirimbo zagize uruhare mu kumenyekanisha Harmonize nka “Bado”, “Kwangwaru”, “Kainama” bahuriyemo na Burna Boy n’izindi nyinshi.
Mu ndirimbo yitwa “Never Give Up” Harmonize aheruka gukora avuga ku buzima bubi yabayemo kugeza ubwo ahindutse icyamamare.
Yagarutse kuri Diamond Platnumz wamuhaye amahirwe mu gihe abandi barimo abo mu irushanwa rya Bongo Star Search bari bimye agaciro impano ye.
Harmonize ni we muhanzi wa mbere wasinyishijwe muri WCB mbere yo kwinjizamo andi mazina akomeye arimo Rayvanny, Rich Mavoko, Queen Darleen, Lava Lava na Mbosso.
Ibitangazamakuru byo muri Tanzania bivuga ko Harmonize yitegura kuva muri Wasafi agatangiza label ye yise ’Konde Gang’.
Amakuru yo gutandukana hagati ya Diamond na Harmonize yaje mu gihe abantu batandukanye bari bamaze iminsi bavuga ko uyu musore asigaye akunzwe kurusha shebuja.
Naseeb Abdul Juma [Diamond] yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yitabiriye igitaramo gikomeye gisoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika giteganyijwe kubera muri Parking ya Stade Amahoro ku wa 17 Kanama 2019.
Reba indirimbo Harmonize aheruka gushyira ahabona yise "Never Give Up"
Izindi nkuru wasoma:
– Shaddy Boo ni nka mushiki wanjye- Diamond Platnumz
– Diamond Platnumz yasesekaye mu Rwanda(Amafoto)



















TANGA IGITEKEREZO