00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yerekanye umukunzi we mu muryango ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 January 2019 saa 10:16
Yasuwe :

Umuhanzi Diamond Platnumz bwa mbere yerekanye umukunzi we Tanasha Donna Oketch mu muryango we.

Umwaka wa 2018 wasize Diamond mu byishimo byo kugira umukunzi nyuma y’aho muri Gashyantare yari yatawe na Zari Hassan babyaranye abana babiri.

Ubu ari kumwe n’ikizungerezi cyo muri Kenya, Tanasha Donna Oketch, ari naho akorera umwuga w’itangazamakuru.

Uyu mukobwa watwaye Diamond uruhu n’uruhande agera naho yiyemeza kumugira umugore, ibyo guheheta akabishyira ku ruhande.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2018, Diamond yerekanye uyu mukunzi we mu muryango bamwakirana ibyishimo.

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram yerekanye bari mu rugo iwabo, Tanasha ahoberana n’abo mu muryango wa Diamond barimo nyina Sandra bakunze kwita Mama Dangote na mushiki we Esma Platinumz.

Diamond Platnumz yari yaratangaje ko we na Tanasha bagomba gukora ubukwe ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare 2019, bukamara iminsi itatu.

Nyuma yaje gutangaza ko ubukwe bwe abaye abwigije inyuma bitewe n’uko hari abantu yashakaga ko babwitabira kandi kuri iyo tariki bakaba batari kuboneka bose.

Uku kwimura itariki y’ubukwe byatumye hari abakeka amababa uyu musore, bavuga ko urukundo rwe na Tanasha rwaba ari baringa, bararutangaje mu rwego rwo kwamamaza ibitaramo bya Wasafi Festival byabereye muri Kenya.

Kuba Diamond yerekanye umukunzi we mu muryango bishobora kugarura icyizere ko gahunda y’ubukwe ihari.

Mushiki wa Diamond, Esma, yishimiye guhura na muramukazi we
Urukundo rwa Diamond na Tanasha hari abarukemanga
Diamond yerekanye umukunzi we mu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages