Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amashusho y’abarimo Juma Jux, Chioma Ikokwu na Alliah Cool bizihiwe bari kubyinana indirimbo ‘Komasava’.
Aha Diamond yagize ati “Aya mashusho atumye numva nakabaye nari ndi mu Rwanda.”
Amashusho y’ibi byamamare bibyinana indirimbo ya Diamond ni amwe mu yafashwe ubwo bamwe mu bari bitabiriye imikino ya BAL babaga basohokanye bagiye kurira ubuzima mu tubari n’utubyiniro tugezweho i Kigali.
Ni n’amwe mu yatumye benshi bibaza icyihishe inyuma y’ikururana rya Alliah Cool na Juma Jux bakunze kugaragara aho arriho hose bari kumwe mu gihe imikino ya BAL yamaze ibera i Kigali.
Icyakora amakuru IGIHE yabonye ahamya ko icyahuzaga cyane Juma Jux na Alliah Cool ari amasezerano bose bafitanye na Hennessy bamamazaga ikaba yari umuterankunga mu mikino ya BAL.
Ibi byatumye aba kimwe n’ibindi byamamare bikorana n’iki kinyobwa batumirwa kwitabira imikino ya BAL ndetse inshuro nyinshi bakajya bagaragara basohokanye hamwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!