00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diana Teta yasohoye amashusho ya ‘Birangwa’ yahimbiye se witabye Imana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 May 2017 saa 09:20
Yasuwe :

Diana Teta uri ku Mugabane w’u Burayi mu bikorwa bya muzika, yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Birangwa’ yahimbiye se umubyara yabuze akiri muto.

Mu kiganiro na IGIHE mu Bubiligi, yavuze ko indirimbo yise “Birangwa” yayikoreye umubyeyi we witabye Imana. Teta Diana ni we wanditse ‘Birangwa’ anayishakira injyana n’amanota iririmbyemo.

Yakozwe na Producer Didier Touch, Imirimo ya nyuma no kunoza iyi ndirimbo [mastering] byakozwe n’Umubiligi w’umuhanga witwa Nicolas Lefevre. Umunya-Brazil witwa Diego Amaral Coutinho ucuranga violon-cello yiganza cyane muri iyi ndirimbo, amwe mu majwi yikiriza ni ay’umusore witwa Sentore Lionel.

Mu gutunganya amashusho yabifashijwemo n’Umufaransa witwa Sylvestre Stalin ndetse n’Umunyahongiriya Zoilly Molnar, aba bafatanyije n’irindi tsinda ry’abantu batanu kugira ngo video izasohoke inoze.

Yari amaze iminsi atunganya album ye ya mbere yise ’Iwanyu’, mu kuyihitiramo iri zina yashingiye kuri imwe mu ndirimbo yakoze kubera urukumbuzi yifitemo nyuma y’igihe kinini atagera mu Rwanda ndetse ubutumwa buri mu ndirimbo ziyigize buri mu Kinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga kuko izumvwa n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange.

Ati “Ndateganya ko mu mezi atarenga atatu album izaba imaze kujya hanze biciye ku mbuga nka iTunes, Spotify n’izindi. Hanyuma nkaba nategura ibitaramo bigamije kuyimurika hirya no hino by’umwihariko nkayimurikira no mu Rwanda.”

Teta Diana asohoye iyi ndirimbo nyuma y'iminsi mike ishize ahuye na Stromae gusa ibyo bavuganye ngo ntaragera igihe cyo kubitangaza

Teta yavuze ko iyi ndirimbo yifuza ko yafasha abazayumva bose kwibuka no gukumbura ibyiza ku muntu wabo wa hafi cyane wagiye kure aho amaso adashyikira, by’umwihariko ko ayituye uwabuze umubyeyi we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages