Nk’uko byatangajwe na Deadline, ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Trump ngo yaba “yaramaze gutekereza cyane” ku bijyanye no guha imbabazi Diddy, uherutse guhamwa n’ibyaha bibiri mu byo yaregwaga.
Muri Gicurasi, Trump yari yavuze ko “nta kabuza” yazatekereza ku guha imbabazi uyu muhanzi. Ubu, nk’uko amakuru aturuka imbere mu buyobozi abivuga, iby’izi mbabazi si ibintu Trump yavugiye mu kirere gusa, ahubwo byatangiye gufatwa nk’ibishoboka nyuma y’uko Diddy ahamwe n’ibyaha bimwe muri uku kwezi.
Ibyo gufungurwa ku mbabazi za Trump bitangajwe mu gihe TMZ iheruka gutangaza ko abanyamategeko ba Diddy, Marc Agnifilo na Teny Geragos bandikiye umucamanza Arun Subramanian, waburanishije urubanza bamusaba kongera gukora isesengura akaba yarekura uyu mugabo baburaniraga umaze amezi 10 mu buroko akaba yarekurwa ku ngwate ya Miliyoni 50$.
Diddy asabye kurekurwa ku ngwate bwa kabiri nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri muri bitanu yashinjwaga.
Yahamijwe ibi byaha ku wa 2 Nyakanga 2025, ategereje gukatirwa ku wa 3 Ukwakira 2025. Icyo gihe ahamywa n’ibyo byaha nabwo yasabye kurekurwa ku ngwate ariko ubucamanza bubitera utwatsi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!