Ku wa 30 Gicurasi 2025, ni bwo Crystal McKinney yajyanye mu nkiko Harvey Weinstein, amushinja ko yamufashe ku ngufu.
McKinney yavuze ko yahoze yifuza kuba umukinnyi wa filime ukomeye, bityo yifuza ko Harvey Weinstein wahoze uri mu batunganya filime bakomeye i Hollywood yabimufashamo.
Ubwo yajyaga guhura na Weistein bwa mbere, yaherekejwe n’inshuti ye maze bahurira mu kabyiniro. Icyo gihe uyu mugao yahise amubwira ko batari kuganira ngo bumvikane bitewe n’urusaku rw’umuziki wo mu kabyiniro.
Weinstein yahise abatumira kujya kuganirira muri hoteli yitwa Ritz-Carlton Battery Park, iherereye i Manhattan. McKinney n’inshuti ye bahise babyemera, gusa ubwo bahageraga ntabwo bakoze icyari kibajyanye.
Mu kirego McKinney yahaye urukiko, yavuze ko ubwo bagera muri iki cyumba cya hoteli Weinstein mu 2003, uyu mugabo yahise abasindisha ndetse abategeka ko bakora imibonano mpuzabitsina hagati yabo ari kubareba.
Yakomeje avuga ko nyuma yaho ari bwo Weinstein yahise abasambanya ku gahato bombi.
Iki kirego McKinney yagitanze mu gihe mu mpera ya 2024, yari yareze umuraperi Diddy amushinja ko yamufashe ku ngufu bari muri studio ye i New York. Icyakora ikirego cye cyatewe utwatsi n’ababuranira Diddy bavuga ko ari ibinyoma.
Weinstein amaze igihe mu manza ashinjwamo gufata ku ngufu abagore, abasezeranya ko azabinjiza muri sinema.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!