00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy na Harvey Weinstein bararegwa n’umugore umwe ku byaha byo gufata ku ngufu

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 1 June 2025 saa 09:11
Yasuwe :

Umunyamideli Crystal McKinney wari uherutse kujyana mu nkiko umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, amushinja ko yamufashe ku ngufu, ubu yamaze gusubira mu nkiko arega Harvey Weinstein ko na we yamufashe ku ngufu mu 2003.

Ku wa 30 Gicurasi 2025, ni bwo Crystal McKinney yajyanye mu nkiko Harvey Weinstein, amushinja ko yamufashe ku ngufu.

McKinney yavuze ko yahoze yifuza kuba umukinnyi wa filime ukomeye, bityo yifuza ko Harvey Weinstein wahoze uri mu batunganya filime bakomeye i Hollywood yabimufashamo.

Ubwo yajyaga guhura na Weistein bwa mbere, yaherekejwe n’inshuti ye maze bahurira mu kabyiniro. Icyo gihe uyu mugao yahise amubwira ko batari kuganira ngo bumvikane bitewe n’urusaku rw’umuziki wo mu kabyiniro.

Weinstein yahise abatumira kujya kuganirira muri hoteli yitwa Ritz-Carlton Battery Park, iherereye i Manhattan. McKinney n’inshuti ye bahise babyemera, gusa ubwo bahageraga ntabwo bakoze icyari kibajyanye.

Mu kirego McKinney yahaye urukiko, yavuze ko ubwo bagera muri iki cyumba cya hoteli Weinstein mu 2003, uyu mugabo yahise abasindisha ndetse abategeka ko bakora imibonano mpuzabitsina hagati yabo ari kubareba.

Yakomeje avuga ko nyuma yaho ari bwo Weinstein yahise abasambanya ku gahato bombi.

Iki kirego McKinney yagitanze mu gihe mu mpera ya 2024, yari yareze umuraperi Diddy amushinja ko yamufashe ku ngufu bari muri studio ye i New York. Icyakora ikirego cye cyatewe utwatsi n’ababuranira Diddy bavuga ko ari ibinyoma.

Weinstein amaze igihe mu manza ashinjwamo gufata ku ngufu abagore, abasezeranya ko azabinjiza muri sinema.

Diddy na Harvey Weinstein bararegwa na Crystal McKinney ubashinja kumufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages