Uyu muraperi yihanangirijwe kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025, ubwo hari kumvwa abatangabuhamya ku munsi wa 17 w’urubanza rwe.
Uru rubanza rwatangiye abunganira Diddy mu mategeko babaza Bryana Bongolan, wari watanze ubuhamya mbere avuga ko Diddy yamufashe ashaka kumumanura ku nzu ifite amagorofa 17 ariko ku bw’amahirwe akarusimbuka.
Nyuma y’ubuhamya bwe, igihe abacamanza bari bagiye kuruhuka, Umucamanza Arun Subramanian yahamagaye umwunganizi wa Diddy mu mategeko, Marc Agnifilo, amusaba kugenzura imyitwarire ya Diddy mu rukiko.
Umucamanza yagaragaje ko Diddy yari “ari kunyeganyeza umutwe cyane” no kureba abacamanza mu maso mu buryo budakwiriye.
Umucamanza yavuze ko ashobora gufata ibyemezo birimo no kumubuza gukomeza kwitabira iburanisha, mu gihe yaba akomeje ibikorwa nk’ibyo ndetse yihanangiriza umwuganizi we ko ibikorwa bye biri guhungabanya abacamanza.
Nubwo atabivuze mu magambo mu buryo budasubirwaho, umucamanza yagaragaje impungenge z’uko imyitwarire ya Diddy ishobora kugira ingaruka ku bacamanza, nk’aho yagaragaye ashaka kubereka ko yemera ibibazo abunganizi be babaza cyangwa ko atemera ibisubizo bya Bryana mu buhamya bwe.
Bryana Bongolan yagurishaga ibiyobyabwenge Diddy na Cassie, ndetse agaragaza ko hari igihe yari agiye gutera icyuma Cassie kikamuhusha, undi nawe akamusubiza akimuteye ariko ntikimufate.
Mu gihe cyo kubaza Bryana Bongolan ibibazo, abunganizi ba Diddy bamubajije niba itariki yavuze ko habayeho icyo gikorwa cyo gushaka kumumanura ku igorofa y’inzu, ari ya 26 Nzeri 2016 undi arabyemera.
Abunganira Diddy bavuze ko bitashoboka kuko atari ari i Los Angeles kuri iyo tariki ivugwa, kuko ngo yari mu rugendo mu bikorwa bya “Bad Boy Family Reunion Tour”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!