Mu bikorwa binyuranye by’imyidagaduro bibaruhura mu mutwe, harimo n’umuziki by’umwihariko indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda.
Mu gushaka kumenya indirimbo ziri kubica bigacika i Mageragere, IGIHE yifashishije Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije ushinzwe urubyiruko imyidagaduro na siporo muri iri gororero.
Yavuze ko mu ndirimbo 11 ziyoboye izindi mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere, Diez Dola ari we uyoboye kuko afite indirimbo ebyiri zirimo ‘Extra Stamina’ iza ku mwanya wa mbere mu kwezi kumwe imaze isohotse.
Iya kabiri ni iyitwa ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond imaze amezi atatu isohotse, iya gatatu ikaba ‘N’Imana’ ya Amalon, iyi ikaba imaze amezi atandatu igiye hanze.
Ku mwanya wa kane ni ‘Tsunami’ ya RunUp imaze amezi 11 isohotse mu gihe ku wa gatanu hari ‘Repete’ ya DJ Benda na Diez Dola yasohotse mu mezi umunani ashize.
Indirimbo ya gatandatu ni ‘Ihene y’Agasozi’ ya Zeotrap, ‘Indabo Zanjye’ ikaza ku mwanya wa karindwi mu mezi ane imaze isohotse.
Ku mwanya wa munani mu ndirimbo ziyoboye izindi mu Igororero rya Mageragere hari ‘Turarenze’ ya Davis D na Ish Kevin imaze amezi atatu isohotse, ku mwanya wa cyenda hakaza ‘Ituze’ ya Kivumbi King imaze amezi abiri igiye hanze.
Ku mwanya wa cumi hari indirimbo ‘Tik Toker’ ya Real Loader imaze amezi atatu iri hanze mu gihe ku mwanya wa cumi hari iyitwa ‘Mutima’ Knowless amaze umwaka ashyize hanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!