00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diez Dola witabiriye ’Atmosfera’ yatashye abafana batabishaka (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 June 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Diez Dola uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda, yeretswe urukundo n’abitabiriye igitaramo ‘Atmosfera’ yari yatumiwemo na DJ Lamper.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Kamenza 2026 muri Mundi Center habereye igitaramo gitegurwa na DJ Lamper ari na we uba ari umushyitsi w’umunsi.

Yari yatumiye abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Infinity, Selekta Faba, DJ Rusam&TLex n’abandi banyuranye.

Hari hanatumiwe Diez Dolla wataramiye abantu abaririmbira indirimbo ze nka ‘Extra Stamina’ igezweho muri iyi minsi, ‘Repete’, ‘Zangalewa’, ‘Ratata’ n’izindi zinyuranye zatumye uyu muhanzi ava ku rubyiniro ubona abafana badashize ipfa.

Benshi mu bavanga imiziki bari batumiwe muri iki gitaramo, wasangaga bibanda cyane ku gucuranga nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi nubwo hataburaga ushyiramo izakunzwe mu myaka yo hambere.

Uretse gususurutsa abitabira ibi bitaramo, Eric Lamperti uzwi nka DJ Lamper aherutse kubwira IGIHE ko yatangije umuryango ‘Atmosfera Foundation’ ugamije gufasha abatishoboye aho ku mafaranga binjije hari avanwamo akagenerwa ibyo bikorwa by’ubugiraneza.

Kuva yatangira uyu muryango ni igitaramo cya kabiri akoze, aho byitezwe ko mu minsi iri imbere azakusanya amafaranga ari kubivamo akayafashisha abatishoboye.

DJ Infinity ni umwe mu bashimishije abitabiriye iki gitaramo
DJ Rusam asigaye acurangana n'umugabo we TLex
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abatari bake
DJ Lamper ni umwe mu bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
DJ Lamper niwe watangije ibi bitaramo bya Atmosfera
Si Abanyarwanda gusa bakunda ibi bitaramo kuko n'abanyamahanga babyisangamo
Abanya Cape Vert batewe ishema n'ikipe y'Igihugu cyabo ikomeje kwitwara neza mu gikombe cy'Isi
Ku mafaranga yinjiza muri iki gitaramo, hari ayo ashyirwa muri 'Atmosfera Foundation' yifuza ko izajya ifasha abatishoboye
Uyu we yari yitwaje ifirimbi yo kumufasha kwizihirwa
Diez Dola yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Diez Dola ni umwe mu bakiri bato mu muziki ariko bahagaze bwuma mu mitima y'abafana
Diez Dola yavuye ku rubyiniro abafana batabishaka
DJ Lamper yashimiye Diez Dola wamufashije gutanga ibyishimo muri iki gitaramo
Nyuma ya Diez Dola DJ Lamper yakomeje gutanga ibyishimo kubari bitabiriye iki gitaramo
Selekta Faba ni umwe mu bitwaye neza muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages