00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Director Gad yahishuye uko indirimbo ‘Fou de toi’ yari itumye asezera umwuga

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 21 December 2023 saa 01:05
Yasuwe :

Gad Nshimiyimana wamamaye nka Director Gad, yahishuye uko ‘Fou de toi’ yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu ’Isango na Muzika Awards’ yari igiye gutuma asezera akazi ko gutunganya amashusho.

Ni indirimbo uyu musore avuga ko yamuvunnye ku rwego rwo hejuru, ibyatumye atekereza ko no kuba yahagarika aka kazi cyane ko yabonaga imvune ari nyinshi.

Ibi Director Gad yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE, aho yahamije ko ’Fou de toi’ yari indirimbo igoye mu ifatwa ry’amashusho yayo.

Uyu musore avuga ko kuba iyi ndirimbo yari ihuriwemo n’abantu barenga ijana biri mu byatumye ivunana ku rwego rwo hejuru, kuko nk’uwari ukuriye imirimo yo gutunganya amashusho yayo byamuhaye akazi.

Ni umusore wahishuye ko hari abakozi icumi ba hoteli ‘Château Le Marara’, birukanywe nyuma y’uko ubuyobozi bwayo buvumbuye ko bacaga Director Gad amafaranga y’umurengera.

Ibi uyu musore yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ati “Ibintu byose hariya sinzabyigirwa, iriya ndirimbo yaramvunnye ku buryo nageze aho nshaka kureka umwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo.”

Agaruka kuri aba bakozi, Director Gad yahishuye ko bitewe n’uko yari akeneye abantu beshi bazagaragara mu mashusho y’indirimbo, yageze aho afata n’abari abakozi ba hoteli.

Icyakora mu buryo bwatunguranye bacyumva ko ari indirimbo ya Bruce Melodie, aba bakozi birengagije ko bishyuwe ayo bari bumvikanye bateza akaduruvayo kuko bashakaga ay’umurengera.

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa hoteli bumenye iki kibazo bwahise bufata icyemezo cyo kwirukana abakozi bari bijanditse muri ibi bikorwa.

Ikindi yongeyeho ni uko ubwinshi bw’abantu bagombaga kuyigaragaramo bwamugoye cyane nk’uwari uyoboye uyu mushinga.

Director Gad wabaye umwiza mu batunganya amashusho y’indirimbo mu itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards, yavuze ko mu mwaka utaha ateganya kongera ibikorwa bye.

Uyu musore yavuze ko hari imishinga myinshi y’indirimbo azaba akoraho mu 2024 ikiyongeraho filime ya Kigali Boss Babes ari gukoraho.

Director Gad yahishuye ko indirimbo ‘Fou de toi’ yari itumye asezera umwuga wo gutunganya amashusho y'indirimbo
Indirimbo 'Fou de toi' ya Element yahembwe nk'iy'umwaka wa 2023
Director Gad yahembwe nk'utunganya amashusho wahize abandi mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages