Ku wa 11 Kanama 2019, nibwo umuhanzi wo muri Côte d’Ivoire wari uzwi nka DJ Arafat yagonganye n’imodoka y’umunyamakuru ubwo yari atwaye moto bimuviramo urupfu.
Urupfu rw’uyu mugabo rwababaje benshi bakundaga indirimbo zo mu njyana ya Coupé-décalé dore ko yafatwaga nk’umwami wayo.
Nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana hatangajwe urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya AFRIMA 2019 bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu.
DJ Arafat ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo cy’uwitwaye neza mu bakorera umuziki muri Afurika y’Iburengerazuba aho ahanganye na Burna Boy, Davido, Kizz Daniel, Wizkid, King Promise, Salif Keita, Shatta Wale na Mamadou Sidiki Diabaté.
Mu cyiciro cy’abo muri Afurika y’Iburasirazuba nta Munyarwanda ugaragara kuri uru rutonde, ahubwo hariho Diamond Platnumz, Rayvanny, Harmonize bakomoka muri Tanzania; abaraperi bakomoka muri Kenya Kaligraph Jones na Nyashinski ndetse na Boy Black na Shyn bo muri Madagascar.
Mu cyiciro cy’abagore bo muri Afurika y’Iburasirazuba naho nta Munyarwandakazi ugaragaramo kuko urutonde ruriho Vanessa Mdee, Irene Namatovu, Maua Sama, Mwanajuma Abdul Juma [Queen Darlene], Sheebah Karungi, Rosa Ree, Nikita Kering na Nandy.
Umuhanzikazi Neza ni we Munyarwanda wenyine wabashije gushyirwa muri ibi bihembo akanatsinda, ubwo mu 2017 yatwaraga igihembo cy’umuhanzi ugaragaza icyizere muri Afurika.
Mu mwaka ushize nabwo yashyizwe mu cyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba ariko ntiyabasha gutsinda.
– Inkuru wasoma: Umuhanzi DJ Arafat wafatwaga nk’umwami wa Coupé-décalé yapfuye



















TANGA IGITEKEREZO