Ibi DJ Brianne yabigarutseho ubwo yagaragazaga impamvu ikomeye asanga Abanyarwanda bakwiye kujya inyuma ya Perezida Kagame uri kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Brianne yavuze ko umutekano amaze guha u Rwanda ari imwe mu mpamvu zikomeye Abanyarwanda bakwiye kumujya inyuma.
Ati “Njye nkora akazi k’ijoro, nkenera cyane umutekano kuko ntaha ijoro, hari igihe ngera mu rugo saa munani cyangwa saa cyenda z’ijoro. Ubundi ayo ni amasaha mabi ku buryo uri mu gihugu kitagira umutekano ushobora guhura n’ikibazo. Ubundi umutekano dufite wonyine watuma tumujya inyuma.”
DJ Brianne yavuze ko nta muntu ukwiye kwibaza ku bwinshi bw’abantu bajya gukurikira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame cyane ko bakwiye kuba bazi neza ko Abanyarwanda ari bo bamwisabiye kwiyamamaza.
Ati “Ni iki cyatuma tutajya kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi? Tumuri inyuma, ibikorwa bye ni indashyikirwa, ari kwiyamamaza kuko twabimusabye akabyemera. Iyo ashaka ntiyari no kubyemera. Iyo wasabye umuntu ikintu ni uko uba umubonamo ubushobozi.”
Dj Brianne ubusanzwe uzwiho ibyo kuvanga imiziki, yaboneyeho gukebura urubyiruko rukunze kumvikana ruvuga ko rudashobora kujya gutora rubyitiranya no kwivanga mu bikorwa bya Politike.
Ati “Hari abantu bavuga ngo njye sinajya mu by’amatora, ngo sinakwijandika mu bintu bya politiki, ariko impamvu ijwi ryawe rikenewe ni ukugira ngo ubashe kwihitiramo umuyobozi ukeneye azakuyobore waranabigizemo uruhare.”
DJ Brianne yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kujya rwicara ngo rurebe ibintu bikorwa uko bikorwa nta ruhare babigizemo cyane ko kugeza ubu uruhare rwabo ari ruto cyane.
Ati “Ntabwo ukwiye kwicara ngo wumve ko hari abazatora, iterambere rikaza, ibintu bikagenda uko ubishaka nyamara utaratanze n’umusanzu wawe, aka kanya byibuza uruhare rwawe ni ugutanga ijwi ryawe, ubu nabyo bibe ikibazo?”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!