DJ Brianne yatangajwe n’abari gutegura iki gitaramo nk’uvanga imiziki w’imena uzasusurutsa abazakitabira. Ni igitaramo kizaba ku wa 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Uyu mukobwa yatangajwe mu gihe amatike y’amafaranga 1500 Frw yo mu myanya isanzwe yamaze gushira ku isoko nk’uko byatangajwe ku Kane tariki 7 Kanama 2025.
Kuri ubu amatike asigaye ni ay’ibihumbi 5 Frw, VIP 10.000 Frw ku bazagura amatike mbere mu gihe bizaba ari 15.000 Frw ku bazayagura ku muryango ndetse n’ameza y’ibihumbi 200 Frw ku bantu batandatu.
Mu bahanzi bo mu Rwanda betegerejwemo harimo The Ben, Bushali, Ariel Wayz na Kenny Sol. Abandi bahanzi batumiwemo barimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU bo muri Afurika y’Epfo.
Harimo kandi Abagande nka Vampino wamamaye cyane mu myaka myinshi ishize na Sir Kisoro. Muri iki gitaramo hategerejwemo Bjorn Vido usanzwe ari umucuranzi ukomoka muri Danemark, wamenyekanye cyane mu gukorana n’imishinga igaruka ku bidukikije.
Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda Nzeyimana Luckman wamamaye nka Lucky, niwe uzayobora iki gitaramo. Amatike agurwa binyuze kuri *USSD code 513# ndetse no kuri Ticqet.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!