Dj Cox yavuzwe cyane mu itangazamakuru ku bw’inkuru y’urukundo rwe na Queen Cha. Aba bombi batandukanye muri Nyakanga 2015, bari bamaranye imyaka itandatu bakundana ariko bizamo kidobya buri wese aca inzira ye.
Ubu, Dj Cox aritegura ubukwe azakorana n’umukobwa witwa Umutoni Huguette Minouche. Urukundo rwa bombi ntirwigeze ruvugwa mu itangazamakuru gusa mu buryo bwatunguranye bahise basohora impapuro z’ubutumire.
Ubukwe bwa Dj Cox na Umutoni Huguette buzataha ku itariki ya 17 Ukuboza 2017, bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera i Kagugu muri Chapelle ya Kagugu. Mbere y’aho ku itariki ya 3 Ukuboza hazaba umuhango wo gusaba no gukwa ku Kimironko ahitwa kuri Dream Big.
Dj Cox utemerera itangazamakuru kuvuga ku by’urukundo rwe na Umutoni Huguette, aherutse kwandika kuri Facebook abwira inshuti ze ati “tugiye kurushinga bidatinze” arangije ashyiraho urupapuro ruriho amatariki y’integuza ku nshuti ze na Huguette.
Dj Cox ntafite amateka maremare mu byerekeye urukundo, umukobwa uzwi cyane bakundanye ni Queen Cha. Iby’urukundo rwabo byigaragaje cyane ubwo bari bakiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Queen Cha yavuze ko ‘hari impamvu ikomeye’ yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana mu rukundo gusa ngo azakomeza amuzirikane nk’umusore bagiranye ibihe byiza.
Icyo gihe yagize ati “Impamvu twatandukanye irahari, ariko sinayivuga. Twahisemo kubigira ibanga hagati yacu. Ntabwo nagusobanurira ngo twapfuye ikintu runaka, ni byiza ko biguma hagati yacu.”
Cox na Queen Cha bakundanye biga mu ishuri rimwe mu ishami ry’ubuhinzi, agashami k’ibinyabuzima no kubibungabunga ‘Zoology and conservation’.



















TANGA IGITEKEREZO