00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Cuppy yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 January 2026 saa 01:59
Yasuwe :

DJ Cuppy wamamaye mu kuvanga imiziki ukomoka muri Nigeria, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gufata ikiruhuko ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo azamara igihe atazikoresha.

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane no mu gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, aho yasangije abakunzi be imyanzuro yafashe mu ntangiriro z’umwaka mushya.

Asobanura impamvu y’iki cyemezo, DJ Cuppy yavuze ko akeneye igihe cyo kwiherera kugira ngo yisubireho, atekereze kandi yongere kwiyegereza Imana.

Ati “Nafashe ikiruhuko gito ku mbuga nkoranyambaga. Nkeneye igihe cyo kuba nihereye njye ubwanjye kandi ndi mu bwihisho n’Imana. Meze neza, gusa mfata umwanya wo kwisuzuma no kongera kwiyubaka. Nzagaruka.”

Yakomeje avuga ko yasanze bikenewe ko atangira kwiyiriza iminsi 21, ibintu bigomba kumufasha gukemura bimwe mu bibazo bye bwite no kwitegura neza umwaka mushya wa 2026.

DJ Cuppy yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages