DJ Kavori ni umwe mu basore basoje umwaka wa 2023 amwenyura nyuma yo gutsinda iri rushanwa ry’abavanga umuziki rimuhesha amahirwe yo kuba Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Mützig mu gihe cy’umwaka 2024 ndetse ubu yamaze guhabwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw.
Uyu musore yatangiye ibyo kuvanga umuziki mu 2019 nyuma y’umwaka umwe abyize muri Scratch Music Academy.
Komezusenge Antipa [DJ Kavori] avuka mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Nyabitekeri yize ibijyanye n’ubwubatsi (Construction Management) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu 2023.
Aganira na IGIHE yavuze ko ashobora gukora akazi ko kuvanga umuziki ndetse akaba yajya no mu bwubatsi abyaza umusaruro amasomo yize.
Ati “Birashoboka ko nshobora gukora umuziki nkanajya mu bwubatsi mbonye n’amafaranga nashinga kampani y’ubwubatsi, gusa iby’umuziki sinzi ko nabireka bimbamo birankurura ntabwo byanshobokera ko nabivamo n’ikindi nakora nabifatanya.”
Uyu musore w’imyaka 25 avuga ko gutsindira amafaranga menshi bitatuma yishyira ku rwego atariho cyangwa ngo ahite ayagara ajye mu bikorwa bitari ngombwa.
Ati “Ntabwo ari ngombwa ko iyo umuntu abonye amafaranga ahita ahindura ibintu byose, iyo ugiye kugendera ku byiyumvo by’uko ubonye amafaranga menshi birangira nta kintu kizima uyakoresheje, bisaba kubanza gutuza ntabwo biba bivuze ngo ujye gukodesha inzu y’ibihumbi 500Frw kandi wabaga mu y’ibihumbi 100Frw, bisaba kwiha umwanya ugatuza.”
DJ Kavori iyo atari mu kazi aba ahugiye kuri mudasobwa ye yiyungura ubumenyi bushya mu kuvanga umuziki.
Nyuma yo gutsindira iri rushanwa DJ Kavori avuga ko hari byinshi byahindutse mu buzima bwe harimo n’uko abantu bamufataga.
Ni kenshi byagiye bivugwa ko aba DJ iyo bageze mu kazi birengagiza umuziki wo mu Rwanda gusa kuri DJ Kavori we siko abibona ahubwo abona ikibazo kiri ku bahanzi.
DJ Kavori ashimira abakunzi b’umuziki bari Downtown mu Mujyi wa Kigali bamushyigikiye igihe yari ahataniye iri rushanwa rya Mützig Amabeats ryari ribaye ku nshuro ya kabiri.
Uyu musore yavuze ko hari byinshi agiye gukora birimo gukuza umwuga we kuko ari wo umutunze muri iki gihe.
Kurikira ikiganiro twagiranye



![Komezusenge Antipa [DJ Kavori] avuka mu Karere ka Nyamasheke yize ibijyanye n’ubwubatsi (Construction management) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge](https://spipimg.igihe.com/jpg/komezusenge_antipa_dj_kavori_avuka_mu_karere_ka_nyamasheke_yize_ibijyanye_n_ubwubatsi_construction_management_muri_kaminuza_y_u_rwanda_ishami_rya_nyarugenge.jpg)





Ibitekerezo 0