Iri rushanwa ryari rigamije kwerekana impano nshya mu kuvanga imiziki mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya mbere ryari ribereye mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyari cyitabiriwe na benshi mu ihema ryo muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2018.
DJ Shine ukomoka mu Bufaransa, Dj Toxxyk na Dj Ira nibo bari bagize Akanama gashinzwe gutanga amanota.
Byari ibyishimo kuri bamwe! Bari babonye aho gusohokera ku buntu bakanyurwa n’imiziki y’aba-Dj barenga icumi bahatanaga.
Abari bitabiriye bari biganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, bizihiwe bitavugwa babyina imbyino zitandukanye zigezweho.
Wabonaga akanyamuneza ari kose kubera uruvangitirane rw’umuziki wavangwaga n’urwenya rwa Nkusi Artur bakunze kwita Rutura wari uyoboye ibi birori.
Hari nk’aho yarebye uburyo abasore bamwe bari bahimbawe babyinisha abakobwa ntacyo bikanga ati” Nk’umuntu utereta muri rusaku abigenza ate? Ibaze kubwira umukobwa ngo ndagukunda n’iyi miziki iri hano. Abasore b’i Kigali ntimworoshye.”
Muri iri rushanwa, habanje kubaho icyiciro cya mbere aba-Dj bose uko ari icumi berekana impano zabo nyuma haza gutoranywa batanu bagombaga kuvamo uhiga abandi.
Batanu bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Dj Kim, Dj K.C, Dj Kalex, Dj Kiss na Dj Jullz.
Bimwe mu byagenderwaho muri iri rushanwa hatangwa amanota ni uko Umu-Dj yashyuhije abari bitabiriye n’ubuhanga yagaragaje.
Aba uko ari batanu bahise bongera guhabwa akanya ngo bagaragaze impano zabo. Dj Kiss yishimiwe kurusha abandi, akurikirwa na Dj Kalex wabaye uwa kabiri na Dj Kim wabaye uwa gatatu.
Mugisha Eric [Dj Kiss] w’imyaka 22 yabwiye IGIHE ko ari ishema kuri we ndetse bigiye gufungura imiryango myinshi mu rugendo rwe rwo kuvanga imiziki yatangiye akiri muto.
Ati “Izina ryanjye rigiye kumenyekana, banambwiye ko bagiye kunsinyisha amasezerano n’ubwo ntazi ayo ariyo ndetse ndajya no gukarishya ubwenge hanze y’u Rwanda.”
DJ Shine ukomoka mu Bufaransa, Dj Toxxyk na Dj Ira bari bagize akanama gashinzwe gutanga amanota bahise bajya ku rubyiniro berekana ubuhanga buhambaye mu kuvanga imiziki ndetse bamwe mu bahatanaga batashye bakubita agatoki ku kandi ko bashaka kugera ku rwego nk’urwego bamaze kugeraho.
Batatu begukanye bahigitse abandi, bahawe impano gusa ntibyigeze bitangazwa ikirimo.
Amafoto: Muhizi Serge& Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO