Ni igitaramo cyabereye ahitwa ‘Atelier du vin’ mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2026, aho uretse DJ Lamper cyanitabiriwe n’abahanga mu kuvanga imiziki banyuranye hano mu Rwanda.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abanyamujyi banyuranye, icyakora byoroheraga buri wese wacyitabiriye guhita abona ko kirimo abashyitsi benshi bari i Kigali.
Ibi binajyanye n’uko iki gitaramo cyari cyahawe inyito yo guha ikaze abashyitsi bitabiriye imikino ya BAL iri kubera i Kigali.
Abahanga mu kuvanga imiziki bari batumiwe muri iki gitaramo barimo Inkel, DJ Benda n’abandi banyuranye barimo na DJ Lamper.
Nk’uko DJ Lamper aherutse kubitangariza IGIHE, amafaranga ava muri ibi bitaramo azajya avanwamo make ashyirwe muri ‘Atmosfera Foundation’ mu rwego rwo gufasha abatishoboye.
Ibi DJ Lamper yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Ati “Maze igihe ntegura ibitaramo Abanyarwanda bakanyitaba, nanjye ndumva nshaka kubitura mfasha abatishoboye mu mafaranga nzajya mba nacuruje mu matike.”
Atmosfera ni ibitaramo ngarukakwezi bitegurwa na DJ Lamper. Mu minsi ishize uyu musoze yizihije umwaka wari ushize atangiye kubitegurira mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!