00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Makeda yakowe (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 November 2017 saa 03:47
Yasuwe :

Umuryango wa Makeda Mahadeo [Dj Makeda], umwe mu bakobwa bakomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda wamaze kwakira inkwano ndetse wemeza ko ugiye kumushyingira.

Makeda yasabwe kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera munsi ya Prince House.

Uyu musore uzwi nka Sacha yatanze inkwano mu muryango wa Makeda nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari amaze amwambitse impeta imuhamiriza urukundo. Ibirori byabo byatashywe n’abiganjemo inshuti za hafi za Makeda bahuriye mu mwuga akora.

Dj Makeda yari aherutse gutangariza IGIHE ko mu myaka amaze mu Rwanda umusore biyumvanamo bakundana mu buryo bufite icyerekezo ndetse ko bari ukunoza umushinga wo gukora ubukwe bakabana by’iteka.

Icyo gihe yagize ati “Mfite umukunzi, yanyambitse impeta kandi nifuza kugira umuryango wanjye.”

Makeda na Sacha bari bamaranye igihe umushinga wo kubaka urugo

Nta byinshi Makeda yavuze ku mukunzi we ndetse ibyerekeye ubukwe bwe yabishyize kure y’amaso y’itangazamakuru bitandukanye n’uko bisanzwe bigenda ku bandi basore n’abakobwa bubatse izina mu Rwanda.

Ni Umunyarwandakazi...

Dj Makeda yinjiye mu cyiciro cy’abavanga imiziki mu mwaka wa 2010 akigera mu Rwanda, yahawe ubumenyi bw’ibanze n’umwe mu nshuti ze nyuma yihahira ubundi bumenyi muri uyu mwuga ari nabwo bwanamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

Makeda kandi yamamaye nk’umunyamakuru w’umwuga kuri Contact FM mu kiganiro The Switch, yanakoze ikindi cyakunzwe kuri Televiziyo y’u Rwanda cya Rise and Shine Rwanda, ubu akorera Journal.rw.

Uretse ibyo kuvanga imiziki n’itangazamakuru, Makeda yakinnye muri filime ‘Coming Back to Rwanda’ yayobowe na Allan Karakire ndetse hejuru ya byose akunda imideli no kwifotoza bya gihanzi.

Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1987. Uyu mukobwa yakuriye muri Jamaica ari naho yigiye kugeza muri kaminuza avanayo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Buvanganzo bw’Icyongereza.

Ni umukobwa wabyawe na se w’Umunyarwanda Aloys Karamuheto [yamamaye nka Bongoman] naho nyina w’Umunya-Jamaica Ann Marie Witter. Bongoman, umubyeyi wa Makeda yari umuhanzi akaba n’umu Dj wamamaye mu Rwanda mu njyana ya Reggae, yacurangiye mu tubyiniro twakunzwe cyane mu Mujyi wa Nairobi ndetse n’i Kigali.

Bongoman yabaga igihe kinini muri Amerika, mu minsi ye ya nyuma yari asigaye atuye mu Rwanda, yaje kwitaba Imana mu Ukwakira 2010 aguye mu Bitaro bya CHUK nyuma y’ukwezi yari amaze aharwariye. Yitabye Imana afite imyaka 54 y’amavuko, hari hashize iminsi mike akorera Radio 10, muri uwo mwaka kandi yanaririmbye mu iserukiramuco rya FESPAD.

Makeda avukana n’abandimwe be barimo uwitwa Gicari na Jeffrey, uyu mukobwa yaje kuba mu Rwanda amaze kuba mukuru ku buryo mu myaka mike ahamaze atarabasha kumenya kuvuga Ikinyarwanda gusa mu byo akora yihata cyane kwiga kukivuga.

Ku mutwe yari yitamirije 'Intambi'
Makeda yari yambaye imikenyero idoze muri ubu buryo
Makeda na Agasaro Farid Nadia(umugore wa Riderman)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages