DJ Maphorisa yaherukaga gutumirwa i Kigali mu birori bya "Indore Sundays" byabaye ku wa 6 Ugushyingo 2022, icyakora ntabwo yabashije kuhagera.

Uyu muhanga mu kuvanga imiziki yatawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 6 Gicurasi 2023 azira gukubita umukunzi we Thuli Phongolo.

DJ Maphorisa w’imyaka 35 yakubise umukunzi we usanzwe ari n’umukinnyi wa filime ubwo bari murugo rwe i Johannesburg biba ngombwa ko uyu mukobwa yitabaza Polisi.

Ababonye ibi biba bavuga ko aba bombi batangiye gushyamirana ubwo bari mu gitaramo DJ Maphorisa yari ari gucurangamo.

Nyuma uyu mukobwa yatashye asaba DJ Maphorisa ko narangiza akazi yari afite muri iryo joro aza bakaganira ku kibazo bafitanye.

Nyuma ubwo DJ Maphorisa yari ageze mu rugo rw’uyu mukobwa batangiye gushyamirana, uyu musore atangira kumukubita ibipfunsi kugera aho amufata mu ijosi atangira kumuniga.

Thuli Phongolo yahise yiyambaza Sitasiyo ya Polisi imwegereye i Sandton mu Mujyi wa Johannesburg.

Umwe mu babonye uyu mukobwa ajya kuri polisi avuga ko yari afite ibikomere mu ijosi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye aba bombi bashyamirana kugera n’aho barwana.

Umwe mu baturanyi b’uyu mukobwa avuga ko atari ubwa mbere aba bombi barwanye, ubushize bafatanye mu mashati bapfa kutizerana.

Byari biteganyijwe ko DJ Maphorisa yitaba Urukiko rwa Randburg ku wa 7 Gicurasi 2023, gusa uyu muhanzi asaba ko yahabwa ibindi bihano bitarimo gufungwa.

DJ Maphorisa yatawe muri yombi kubera gukubita umukunzi we. Uyu Munya-Afurika y'Epfo aheruka gutumirwa mu gitaramo i Kigali kirangira nta muntu umuciye iryera
DJ Maphorisa yatawe muri yombi kubera gukubita umukunzi we. Uyu Munya-Afurika y'Epfo aheruka gutumirwa mu gitaramo i Kigali kirangira nta muntu umuciye iryera
Thuli Phongolo ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri Afurika y'Epfo
Thuli Phongolo ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri Afurika y'Epfo