00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Maphorisa yataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 September 2025 saa 01:39
Yasuwe :

Themba Sekowe wamenyekanye nka DJ Maphorisa mu kuvanga imiziki, yataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe.

Iki gitaramo cyari cyiswe ‘Road of Friends of Amstel’ cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025. Yagihuriyemo n’abandi bavanga imiziki mu Rwanda barimo DJ Tyga, Inno na RY. Cyayobowe n’abarimo Zuba Mutesi na MC Biggy.

Maphorisa yacurangiye i Kigali nyuma yo gusesekara muri uyu Murwa mu masaha y’umugoroba, aho yavuye yerekeza kuri hoteli yacumbitsemo, ahamara igihe gito ahita yerekeza kuri Kigali Universe.

Uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo, yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Particula’ yahuriyemo na Major Lazer, Nasty C, Ice Prince, Patoranking na Jidenna, yari amaze igihe ategerejwe mu Rwanda.

Yageze ku rubyiniro mu masaha y’igicuku aho yacurangiye benshi bakanyurwa. Uyu musore wacuranze abivanga no gushyushya abari bitabiriye iki gitaramo cyari cyateguwe ku bufatanye na Amstel, yacuranze indirimbo ziganjemo izo mu njyana y’Amapiano.

Bamwe mu bazwi bari bitabiriye iki gitaramo barimo DJ Pius, Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou, Coach Gaël wubatse Kigali Universe yabereyemo iki gitaramo n’abandi batandukanye.

Iki gitaramo cyari nk’icyo kwiyunga n’abakunzi ba DJ Maphorisa kuko mu 2022 yari yatumiwe mu ‘Intore Sundays’, bikarangira atagaragaye ku munota wa nyuma.

Nyuma yo kubona ko batakibonye DJ Maphorisa, ubuyobozi bwa ‘Intore entertainment’ bwari bwateguye iki gitaramo cyabereye muri ‘Mundi Center’ mu Ugushyingo 2022 bahise biyambaza Soul Natives bari i Kigali baba ari bo basusurutsa abakunzi b’umuziki bari bacyitabiriye.

Abiganjemo urubyiruko bitabiriye ku bwinshi
Abakobwa b'ibizungerezi bari bitabiriye iki gitaramo
Abitabiriye bakinnye imikino itandukanye irimo na Billiards
Abanyabirori bari babukereye, icyo kunywa nacyo kiri hafi
Boubou ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyanyuze imitima ya benshi
Coach Gael wubatse Kigali Universe na we yari mu bakurikiye icyo gitaramo
DJ Benda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Dj Maphorisa amaze imyaka myinshi avanga imiziki
Dj Inno ubwo yasusurutsaga abari bitabiriye
Coach Gael na Boubou banyuzagamo bakabyina
Amapiano yanyuze abari bitabiriye
Dj Inno ni umwe mu bavanga imiziki bari kuzamuka neza bigaragaje neza
Dj Maphorisa yanyuzagamo akaganiriza abakunzi be bari bitabiriye
Dj Maphorisa ni umwe mu bavanga imiziki bamaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga
Ubwo Dj Maphorisa yageraga i Kigali
Dj Maphorisa yavanze imiziki itandukanye irimo n'indirimbo ze
Dj Maphorisa yabaye nk'uwishyuye umwenda yari abereyemo Abanyarwanda
Dj Ry na MC Biggy bashyushya abantu
Dj Pius na Kabanda Jado wabaye Umujyanama wa Bruce Melodie ni bamwe mu bari bitabiriye
Dj Maphorisa yishimiye gutaramira i Kigali
Dj Ry na we yasusurukije abantu
DJ Tyga na Zuba Mutesi ku rubyiniro
Dj Tyga ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo
Zuba Mutesi ku rubyiniro ari gufasha DJ Mophorisa gushyushya abantu
Abantu bari benshi banizihiwe
MC Biggy ubwo yari ari ku rubyiniro
Zuba Mutesi ni umwe mu bayoboye iki gitaramo
Muri Kigali Universe hari huzuye
Dj Maphorisa yacuranze amaze amasaha make ageze mu Rwanda

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages