Nk’uko bigaragara kuri gahunda ya DJ Marnaud, yemeje ko azatangirira ibitaramo i Guangzhou ku wa 16 Ukwakira, agakomeza i Wuhan ku wa 17 Ukwakira, mbere yo kwerekeza i Shanghai ku wa 23 Ukwakira, akazabisoreza mu Mujyi wa Yiwu ku wa 24 Ukwakira 2026.
Amazina ye asanzwe ni Arnaud Mugisha Gatera. Yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu myaka ishize ari mu itsinda rya Dream Team DJs yari ahuriyemo na DJ Toxxyk ndetse na DJ Miller.
Kuva icyo gihe, yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye, anasangira urubyiniro n’abahanzi mpuzamahanga barimo Patoranking na Wizkid. Yagiye kandi akora ingendo z’akazi mu bihugu bitandukanye, zirimo u Burundi, Kenya, Nigeria ndetse no mu Burayi.
Usibye kuvanga imiziki, DJ Marnaud yaninjiye mu buhanzi nk’umuririmbyi, akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye zirimo Bape yakoranye na Active, Tuliwawelu yakoranye n’abarimo Kevin Klein na Davydenko, Ntimugire ubwoba yakoranye na Massamba Intore na Ruti Joel ndetse n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!