00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Marnaud yaryohereje abitabiriye igitaramo ‘After work’ cyateguwe na Heineken (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 October 2022 saa 03:46
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, Mugisha Gatera Arnaud wamamaye nka DJ Marnaud, binyuze mu muziki w’ama-piano’ yaryohereje abari bateraniye mu kabari ka ‘Riders Lounge’ mu igitaramo ‘After work’ cyateguwe na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Heineken.

Uyu musore wamamaye mu kuvanga umuziki yacuranze kuva saa Moya z’umugoroba kugeza abantu batashye baryohewe n’umuziki na Heineken isigaye yengerwa mu Rwanda.

Buri umwe wese wageze muri aka kabari wabonaga yaryohewe n’umuziki wacuranzwe n’uyu musore wari umaze iminsi muri Tanzania, aho yataramiye anaboneraho umwanya wo kuganira n’ibitangazamakuru bitandukanye.

DJ Marnaud uri mu bakunzwe mu Rwanda yasusurukije abakunzi b’umuziki mu ndirimbo ziganjemo izigezweho muri iki gihe zikozwe mu njyana y’Ama-piano.

Ni inshuro ya kabiri iki gitaramo gitegurwa na Bralirwa cyari kibaye. Cyitabirwa n’abantu batandukanye baba batumiwe barimo abafite amazina akomeye, abanyamakuru ndetse n’abahanzi.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo nka; Riderman, Dj Theo, DJ Pius, Bwiza n’umujyanama we Uhujimfura Jean Claude, DJ Toxxyk n’abandi banyuranye.

Igitaramo cyo kuri uyu wa kane kije kibanziriza igitaramo cy’injyanamuntu cyatumiwemo itsinda ry’impanga zo muri Afurika y’Epfo ‘Major League DJz’ kizabera muri BK Arena ku wa 4 Ugushyingo 2022.

Ibi birori bigamije guhuza ubuyobozi bwa Bralirwa n’abakunzi b’ikinyobwa cya Heineken mu rwego rwo kurushaho kukimenyekanisha bafatanyije na DJ Marnaud uherutse kugirwa ‘Brand Ambassador’ wacyo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gitaramo ‘After work’ kizajya kiba buri wa Kane, mu minsi iri imbere ubuyobozi bwa Heineken buzatangaza ahandi kizabera.

DJ Marnaud aba acuranga yiteretse Heineken hafi ye
Heineken ni ikinyobwa cyo gusabaniraho
Heineken ni ikinyobwa cyo gusabaniraho
Heineken, inzoga ikumara icyaka nyuma y'akazi
Ahari Heineken akanyamuneza kaba ari kose
Ubwo DJ Toxxyk n'inshuti ze bari bakigera ahabereye iki gitaramo
DJ Marnaud ni Brand Ambassador wa Heineken mu Rwanda
DJ Marnaud acuranga abifatanya no kuganira n'ababa bitabiriye igitaramo cye
DJ Marnaud iyo ari gucuranga anyuzamo nawe akica icyaka
Ahabereye iki gitaramo hari hahiye wa mugani wa ya mvugo y'ubu
Ku buzima bwacu, Heineken ni inzoga yo gusangira
Riderman yari yatumiwe muri ibi birori
Abayobozi ba Bralirwa bari bitabiriye iki gitaramo
Wari umugoroba w'ubusabane
Umuhanzikazi Bwiza yari yatumiwe muri ibi birori
Heineken iteka ihashya icyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages