00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Marnaud yatawe muri yombi nyuma aza kurekurwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 February 2020 saa 10:31
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020 Dj Marnaud yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zimukurikiranyeho guteza urusaku mu gace yacurangagamo mu kabari ka Pili Pili gaherereye i Kibagabaga.

Bruce Intore umwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda akaba n’umwe mu bafatanya bya hafi na Dj Marnaud, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”Kuki umu dj yafungwa azira ikosa ry’aho akorera ba nyiri akabari batabibazwa?”.

Yibazaga impamvu uyu musore yafunzwe ariko abo akorera ntibagire icyo babazwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko Dj Marnaud yaje kurekurwa.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore w’icyamamare mu Rwanda mu kuvanga imiziki, yahamijwe n’umwe mu bo bakorana wemeje ko yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati ”Nibyo bamufashe, bamujyananye n’ibyuma akoresha mu kazi birimo na Laptop acurangiramo imiziki, icyakora ntabwo twamenye neza aho bahise bajya kumufungira.”

Uyu bakorana utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko impamvu bahisemo gufata Dj Marnaud nyamara hari ubuyobozi bw’akabari yacurangagamo, ari uko ”nyiri akabari aba asaba buri mu Dj kugabanya ariko hari igihe utwarwa n’abakiriya ukananirwa kugabanya umuziki, rero icyo gihe ni wowe ubibazwa.”

Muri iki gitondo nibwo Bruce Intore yatangaje ko Dj Marnaud yarekuwe.

Dj Marnaud yatawe muri yombi kubera guteza urusaku mu gace yacurangiragamo
Dj Marnaud ni umwe mu ba Djs bagezweho mu Rwanda mu myaka ya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages