Uyu musore yambitse impeta umukunzi we mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.
Dj Miller na Hope batangiye gusakaza iby’urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka ushize 2018 bose batangira kugenda baterana imitoma mu buryo buhambaye. Bamaze imyaka itanu bakundana.
Uretse ibyo, akenshi Miller aho yajyaga kuvanga imiziki babaga bari kumwe.
Dj Miller nyuma yo kwambika impeta umukunzi we yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, agira ati “Inshuti yanjye magara yavuze yego.” Arongera ashyira indi foto bari kumwe ati “Abana bishimye.”
Umukunzi wa Dj Miller nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko abyutse akaba aribwo yiyumvisha ko ibyabaye mu ijoro ryahise byari ukuri.
Dj Miller ari mu bayoboye mu kuvanga umuziki i Kigali. Uyu musore w’imyaka 28 yabyinjiyemo mu 2012 atojwe na Dj Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe.
Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party n’ibindi.
Muri iki gihe yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, ndetse afite igezweho yitwa ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula iri mu ziharawe cyane muri iki gihe.


















TANGA IGITEKEREZO