00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Neptune yageze i Kigali, akomoza ku mishinga afitanye n’abahanzi nyarwanda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 August 2022 saa 12:11
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Imohiosen Patrick wamamaye nka DJ Neptune yageze i Kigali ahishura ko hari imishinga ari gukorana n’abahanzi b’abanyarwanda.

Neptune w’imyaka 31 yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aho yitabiriye isozwa ry’amarushanwa DJ’s Battle Competition.

Aya marushanwa amaze iminsi azasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama aho uzahiga abandi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yatanzwe na Ndoli Safaris.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE akigera mu Rwanda, Dj Neptune yavuze ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo ha kabiri ariyo mpamvu ahazaa kenshi.

Ati “Ubwo mperuka mu Rwanda nahuye na Bruce Melodie, hari ibyo twakoranye. Hari umushinga dufitanye ndetse hari n’abandi tukiri kuvugana gusa bafite umuziki mwiza. Vuba aha uzumva igihangano gishya cyanjye n’umuhanzi wo mu Rwanda.”

Yavuze ko umuziki w’abanyarwanda muri iyi minsi uri kumunyura haba mu miririmbire, imicurangire n’ibindi.

Ati “Ndi gukunda uburyo umuziki w’u Rwanda umeze kuko ucurangitse neza kandi ni byiza. Niyo mpamvu Empawa Africa iza mu Rwanda igakorana nabo. Abahanzi ba Afurika dukeneye gukorana cyane tukazamura uyu mugabane .”

Dj Neptune agarutse mu Rwanda ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri DJ’s Battle Competition.

Yavuze ko amarushanwa nk’ayo ari ingenzi kuko aba-Djs bafite uruhare runini mu iterambere ry’umuziki.

Ati “Amarushanwa y’aba-Djs ni ngombwa cyane kuko umuziki aho uva ukagera urabakenera cyane. Dukeneye abandi bashya buri gihe , iki gikorwa kijye kiba buri mwaka byaba byiza.”

Kuwa 20 Kanama 2022 nibwo hatangajwe aba-DJs batanu bageze mu cyiciro cya nyuma cya DJ’s Battle Competition . Aba biyongeraho batatu bahawe amahirwe ya kabiri bazatoranywamo ufite abafana benshi n’abakobwa babiri bahataniye igihembo cy’umukobwa witwaye neza.

Aba DJs bakiri guhatana barimo DJ Trap Boy , DJ Beast, DJ Selecta Danny, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, biyongeraho DJ Roxy, DJ Ira, DJ Arafat na DJ Mico.

Kwinjira muri Camp Kigali aho ibi birori bizabera ni ibihumbi 5Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abagize akanama nkemurampaka barimo DJ Neptune wo muri Nigeria, Dj Khathu uzava muri Afurika y’Epfo na Dj Emery wo mu Rwanda.

DJ Neptune yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu
Uyu musore yavuze ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo
DJ Neptune yavuze ko afite imishinga myinshi n'abahanzi b'abanyarwanda
Dj Neptune ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali
DJ Neptune yashimye abateguye DJ’s Battle Competition iteza imbere aba-Djs
Dj Neptune agarutse gutaramira mu Rwanda nyuma y'igitaramo cya ChopLife Kigali aherukamo

Amafoto : Rwema Bugingo Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages