‘Soundz of Neptune’ ni igitaramo DJ Neptune ateganya gukorera i Kigali ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri ‘Atelier du Vin’.
Akomoza ku gitaramo cye i Kigali, DJ Neptune yifashishije amafoto n’amashusho y’icyo yakoreye muri BK Arena mu 2022, ahamya ko ntacyo abantu bigeze babona agereranyije n’ibyo ari gutegura.
Ati “Amafoto mubona yo mu 2022, nta kintu kiyarimo ugereranyije n’ibyo turi kubategurira.”
DJ Neptune ni umwe mu banyamuziki bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika. Aheruka mu Rwanda mu 2022.
Uyu musore watangiye iby’umuziki afite imyaka 11, agiye gukora ibi bitaramo anizihiza imyaka 25 awumazemo kuko yawutangiye mu 2001.
DJ Neptune yakoranye na Kenny Sol indirimbo ‘No one’, icyakora ku rundi ruhande azwi mu zindi ndirimbo zirimo "So Nice" yakoranye na Davido na Del B, "Baddest" yakoranye na Olamide bafatanyije na Stonebwoy, "Marry" yakoranye na Mr Eazi, "Wait" yakoranye na Kizz Daniel, "Demo" yakoranye na Davido n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!