00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Pius arareba ay’ingwe Tom Close na Knowless

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 24 July 2013 saa 02:42
Yasuwe :

Umuhanzi Dj Pius uririmba mu itsinda rya Two 4Real aratangaza ko atishimiye na gato kuba Tom Close na Knowless baherutse kuririmba indirimbo “Kanda Amazi” mu birori byo kumurika icupa rishya rya Primus (50Cl) kandi baremeje ko ihagararikwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Dj Pius yavuze ko ikibazo kinini afite ari uko abahanzi bo muri Kina Music bashaka kwikubira inyungu n’umusaruro w’iyi ndirimbo, avuga ko ari iya Ma-Riva.
Dj Pius asobanura ko buri muhanzi uyirimo yagombye kuyibonaho inyungu (…)

Umuhanzi Dj Pius uririmba mu itsinda rya Two 4Real aratangaza ko atishimiye na gato kuba Tom Close na Knowless baherutse kuririmba indirimbo “Kanda Amazi” mu birori byo kumurika icupa rishya rya Primus (50Cl) kandi baremeje ko ihagararikwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Dj Pius yavuze ko ikibazo kinini afite ari uko abahanzi bo muri Kina Music bashaka kwikubira inyungu n’umusaruro w’iyi ndirimbo, avuga ko ari iya Ma-Riva.

Dj Pius asobanura ko buri muhanzi uyirimo yagombye kuyibonaho inyungu runaka mu gihe umuhanzi umwe yiyemeje kuyiririmba wenyine mu gitaramo yishyuwemo cyangwa se mu marushanwa runaka ahemberwa.

Yagize ati “Niba koko babona ko indirimbo yarateje ikibazo kuki batayireka? Dufite amakuru ko Tom Close yaririmbye Kanda Amazi mu kumurika icupa rishya kandi ntibyadushimishije. Twemeranyijwe ko inyungu izava muri iyo ndirimbo igomba kugera kuri twese.

Ese kuki njye batambwira ngo nze njye kuyiririmba, ese bo bishimira kuririmba ahantu naririmbye? Bagiye bakaririmba indirimbo bakanzanira ibihumbi mirongo itatu (30) aho ndi mu rugo ibyo nta kibazo ariko kuba bikubira ibyo nibyo bitanshimisha.

Ni ukuvuga ngo ibyo ntabwo ari byo tureba, ariko dukora umuziki kugira ngo utubesheho, kugenda ukaririmba indirimbo runaka ahantu ukabashimisha hari ikintu baba bakwemereye cyangwa se bazaguha, ibyo rero bigomba gusangirwa n’abantu bose mu gihe uri kuririmba igihangano cy’abandi.

Ko iriya ndirimbo ari iya Ma-Riva bakaba bamaze kuyiririmba inshuro zirenga mirongo itatu (30) ni iki bari bamuha? Uretse ko amafaranga atari nayo ngombwa byagombye no guca mu bwumvikane ariko mu gihe umuntu abyanze ubwo biba bisobanuye ko aba azaguha amafaranga runaka”.


Tom Close ariko we siko abona ikibazo. Yabwiye IGIHE ko Dj Pius yagombye kujyana ikibazo afite mu butabera akareka kujya mu itangazamakuru. Yavuze kandi ko mu nama baherutse kugirira mu buyobozi babwiye Dj Bissosso n’aba Dj bagenzi be kutazongera kubangamira ibihano by’abahanzi.

Yagize ati “Iyo ndirimbo ntabwo yahagaritswe. Kugeza uyu munsi bababwiye ko umuntu uzogera kubangamira iyo ndirimbo azabihanirwa, niba afite ikibazo yakijyana mu nkiko aho kuyijyana mu itangazamakuru; ari gukora ibintu nk’uwirengagiza ko amategeko ahari. Ikindi si we nyira Kanda Amazi ni iya Ma-Riva. Na Dj Bissosso bamubwiye ko afite uburenganzira bwo kutayicuranga ariko nta burenganzira afite bwo kuyihagarikira abantu”.

Tumubajije ku masezerano aherutse gusinyaho avuga ko indirimbo “Kanda Amazi” ihagaritswe, Tom Close yavuze ko ibyo yabisinyishijwe ku gahato ariko atabyemera. Yagize ati “Biriya byari iterabwoba twashyizweho n’aba-Dj”.

Tom yongeraho kandi ko nta masezerano afitanye nabo ko agomba kujya atanga impuzandengo y’amafaranga runaka mu gihe cyose aririmbye “Kanda Amazi” mu gitaramo yatumiwemo.

Yongeraho kandi atahamagawe kubera iyo ndirimbo ahubwo ko yahamagawe nka Tom Close ati “Nahamagawe kubera ibihangano byanjye ntabwo nahamagawe kubera Kanda Amazi, nawe yemerewe kuyiririmba”.

Gusa Ma-Riva yabwiye IGIHE ko ibyo Tom Close avuga ari ibinyoma ko ikibazo cya Kanda Amazi kitarakemuka bityo ko itemerewe gucurangwa. Yagize ati “Ntabwo yarekuwe." Yongeraho ati "Mu nama duherukamo ikibazo cyari kiri kwigwaho ni indirimbo za Dream Boyz Dj Bissosso atacurangaga. Naho iby’indirimbo Kanda Amazi byo ntabwo turabikemura, kuyiririmba ni ukurenga ku masezerano bo ubwabo bisinyiyeho”.

Twagerageje kuvugana na Knowless batubwira ko atabasha kuboneka kuko yari ari mu ifatwa ry’amashusho i Nyarutarama.


Indirimbo "Kanda Amazi" yakozwe hagendewe ku yitwa Imitobe ya Two 4Real. Kuva yasohoka yigaruriye itangazamakuru ryo mu Rwanda. Byatangiye nyuma y’aho Ma-Riva ayihereye Producer Clement Ishimwe wo muri Kina Music ngo ayikore irimo abahanzi ba Kina. Kuva ubwo hatangiye ubushyamirane n’ibibazo bya hato na hato hagati y’aba baproducers bitewe n’ukutumvikana ku byemezo by’iyi ndirimbo yahise ikundwa cyane mu Rwanda.

Kanda Amazi yarushijeho kuvugwa cyane nyuma y’aho iteje ihagarikwa ry’ibihangano byo muri Kina mu tubyiniro two mu Rwanda kubera amagambo Dj Bissosso avuga ko yabwiwe na Clement mu kiganiro kuri Radio.

Nyuma haje gufatwa umwanzuro ko iyi ndirimbo yasimbuzwa Imitobe, ari nayo y’umwimerere yakozwe na Two 4Real, ariko bamwe mu bahanzi bo muri Kina bakomeje kurenga kuri aya masezerano basinyeho.

Muri iki cyumweru iyi ndirimbo yatumye Dj Bissosso yitaba inzego z’ubuyobozi ngo asobanure impamvu ahagarika ibihangano by’abantu, nuko atangariza IGIHE ko atazongera kubazwa iby’iyi ndirimbo.

Ibaruwa y'ihagarikwa rya Kanda Amazi

Imitobe ya Two 4Real:

Kanda Amazi ya Ma-Riva n’abahanzi benshi:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages