00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Pius yatuye Mowzey Radio album ya mbere agiye kumurika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 22 May 2018 saa 02:55
Yasuwe :

Deejay Pius ageze kure umushinga wa album ye ya mbere kuva atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, yayituye Mowzey Radio yemeza ko bayitangiranye, bityo akazakora igitaramo gikomeye akayimutura.

Uyu muririmbyi ubusanzwe witwa Rickie Pius Rukabuza afite igitaramo yatangiye gutegura kizaba tariki ya 3 Kanama 2018 muri KCEV [Camp Kigali]. Yatumiye abahanzi bari inshuti magara za Mowzey Radio barimo Chameleone na Weasel nka bamwe mu bo bari bafitanye umugambi wo gukorana igitaramo gikomeye i Kigali na nyakwigera.

Yabwiye IGIHE ko abo bahanzi bamaze kwemera ubutumire bwe. Nibaza mu Rwanda bazaririmbana n’indirimbo bakoranye zazamuye izina rye nk’umuhanzi ukora umuziki ku giti cye ndetse habeho umwanya wo kunamira Mowzey Radio witabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018.

Dj Pius avuga ko album agiye kumurika yayihaye intego yo kuvuga ibyiza by’u Rwanda by’umwihariko akayitirira indirimbo yise ‘Iwacu’ amaze iminsi itari myinshi asohoye yumvikanamo umudiho wa kinyarwanda n’amagambo ataka iki gihugu.

Yagize ati “Byaranyoroheye guhitamo izina ‘Iwacu’ mu kuryitirira album yanjye, nk’imwe mu ndirimbo iri mu ziyigize ifite ubutumwa bwiza, bwo gukunda igihugu cyatubyaye, cyatureze kikadukuza. Ni iby’igiciro, dukwiye guterwa ishema n’abo turi bo.”

Yongeyeho ko mu kuyimurika mu gitaramo kizabera i Kigali bateguye igikorwa cyo kunamira Mowzey Radio ashimira uruhare yagize mu ikorwa ryayo kuko bari banafitanye umugambo wo kuzaririmbana mu kuyisohora ariko ntibishoboke kuko iri gusozwa yaritabye Imana.

Ati “Kuvuga ko twayikoranye ntibivuga ko hari ibitekerezo byinshi biyiriho ariko mu by’ukuri, nkitangira umushinga wayo no kuyitegura akenshi indirimbo no gufata amajwi twabikoreraga mu rugo rwe akavuga ko tuzazana mu Rwanda tugakorana igitaramo gikomeye cyane n’abahanzi b’inshuti ze.”

Deejay Pius yavuze ko mu rwego rwo kusa ikivi muri uwo mugambi yifuje gutumira abahanzi bari inshuti za hafi za Mowzey Radio by’umwihariko abazitabira imurikwa rya album ‘Iwacu’ bakazataramirwa na Jose Chameleone ndetse na Weasel baririmbanaga muri Goodlyfe.

Yongeyeho ko imyiteguro y’icyo gitaramo gitegerejwe muri Kanama irimbanyije by’umwihariko akaba ari gusoza imishinga y’indirimbo zose zisigaye mu zizasohoka kuri album zirenga 15.

Dj Pius yatumiye Chameleone n'abahanzi bari inshuti na Radio mu gitaramo azunamirwamo

Yanavuze ko we n’abandi bahanzi bazamufasha mu gitaramo cyo kumurika iyo album bateganya kuzakora igikorwa cyo gufasha abatishoboye mu Rwanda nka kimwe mu bikorwa Mowzey Radio ngo yari afite mu mishinga mbere y’uko apfa.

‘Iwacu’ ni yo album ya mbere ya Deejay Pius umaze kumenyekana nk’umuhanzi ku giti cye mu ndirimbo nyinshi nka ‘Play It Again,’ yakoranye na Goodlyfe; ‘Agatako,’ yahuriyemo na Chameleone n’izindi. Benshi banamumenye akiri mu itsinda rya Two4Real yari ahuriyemo na TK Aidan.

Radio yasize intimba mu bakunda umuziki muri Afurika
Ibitaramo bibiri bya Dj Pius n'abahanzi bazafatanya bizabera i Kigali n'i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages