Uyu mugore uheruka kurushinga, IGIHE yamwegereye agaruka ku buzima bwe busanzwe, ndetse n’ubw’urukundo rwe na Alex Tlex bagiye kumara amezi atatu babana nk’umugabo n’umugore.
DJ Rusam yabajijwe uko yamenyanye n’uyu mugabo we, avuga ko byatangiye mu 2015.
Ati “Twamenyanye mu 2015, tuba inshuti. Twatangiye gukundana mu 2022, dukora ubukwe mu 2025. Twahujwe n’inshuti twari duhuriyeho. Twahuriye mu isabukuru cyangwa ‘expo’. Twahoraga duhurira ahantu hatandukanye, bitewe n’izo nshuti.”
Avuga ko ibyo gukundana byo byagiye byikora, ati “Gukundana byarikoze. Hari ukuntu mumenyana noneho mukagera aho murebana…mu 2018 nibwo twatangiye kugirana ubucuti. Icyo gihe yarantumiraga tugasangira, njye numva ko ari ibisanzwe.”
“Ariko we avuga ko yari yaratangiye kunyiyumvamo. Mu 2022 nibwo icyo yampaga nanjye natangiye kukimuha tukajya duhorana, tugendana cyane birikora.”
Abajijwe ibyo amaze kwiga mu gihe gito amaze arushinze, yavuze ko "Ibyo maze kwiga nyuma yo kurushinga, ni uko ugomba gukora ubukwe n’inshuti yawe magara. Nta kindi kiba kigoranye, gusa kugeza ubu narabyibushye meze neza."
Yagarutse no ku bana yifuza kubyara, ati "Njye mba numva nka babiri baba bahagije, umuhungu n’umukobwa, ariko na none abo [Imana] izampa nzabakira n’amaboko yombi.’’
DJ Rusam avuga ku muziki we, agaragaza ko "Umuziki navutse nsanga undimo. Nari mfite ishuri ryigisha kubyina ryaje guhagarara mu bihe bya COVID-19, nibwo nyuma naje kwisanga mu byo kuvanga imiziki. Hagiye gushira imyaka itatu.”
Uyu mugore yigeze kugira ishuri ryigisha umuziki ndetse arifuza kurigarura mu 2026.
Rusam avuga ko nyuma y’imyaka 10 ashaka kuzaba ufasha abantu kwinjira mu myidagaduro. Ati “Twe twagiye kubijyamo tudafite abatwerekera, nshaka kuba uwo muntu.”
Avuga ko yakuze akunda DJ Miller witabye Imana mu 2020, agashimira DJ Julz wamufashije kwiga ibyo kuvanga imiziki.
Nadege Rusamaza [DJ Rusam] yavukiye i Kigali, mu muryango w’abana bane. Yize amashuri abanza muri Camp Kigali, ayisumbuye ayiga muri Lycée de Kigali (LDK). Yize no muri CBE na University of Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!