Muri uyu mwaka, iri serukiramuco rizabera ahitwa ‘Juru Park’ ku i Rebero ku wa 27 Nyakanga 2024.
Abazitabira ‘Oldies Music Festival’ bazasusurutswa n’abarimo DJ RY, DJ Toxxyk na DJ King Reg, mu gihe kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu umunani.
Kuva iri serukiramuco ryatangira, DJ RY ni we rukumbi udasiba kwiyambazwa gususurutsa abakunzi b’umuziki wo hambere.
Mu kiganiro na IGIHE, Basile Uwimana uri mu bategura iri serukiramuco yavuze ko impamvu ikomeye ituma DJ RY ahora atumirwa ari uko atajya abatenguha.
Ati “Aza bwa mbere, twamutumiye nk’umusore ukiri muto twabonagaho ubuhanga ariko twatunguwe n’uko abantu bamukunze. Kugeza uyu munsi nahamya ko ari mu bo dusabwa cyane.”
Ubusanzwe amazina ye yitwa Rwego Yves ari na ho akura iryo akoresha mu mwuga DJ RY.
Ni umusore watangiye ibyo gucuranga nk’uwabigize umwuga mu 2018, ni umwe mu bahanga bifashishwa mu tubyiniro dutandukanye.
Kuri ubu DJ RY acuranga mu tubyiniro nka Maison Noire, Molato, Kigali Marriott, Envy Night Club n’ahandi hatandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!