00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Skyla Tylaa uri mu bakobwa bagezweho ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizinjiza Abanyarwanda mu 2026

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 November 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Umwongereza ukomoka muri Nigeria DJ Skyla Tylaa, umwe mu bakobwa bari kuvugisha benshi muri Afurika n’i Burayi kubera ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki w’Amapiano, ategerejwe i Kigali.

Ni mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 30 Ukuboza 2025, kizinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2026. Abandi bazafatanya na we muri iki gitaramo ntabwo baramenyekana.

Iki gitaramo cyateguwe na Taurus Entertainment yo muri Canada. DJ Skyla Tylaa ukunzwe cyane muri Afurika y’Epfo, yari aherutse kugaragara mu bitaramo bya Afro Nation na Wireless Festival.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yavukiye muri Nigeria, akurira mu Bwongereza aho atuye kugeza n’uyu munsi. Yakoranye cyane n’abahanzi bakomeye barimo Wizkid, Central Cee, Skepta, Ayra Starr, Tems, Tyla n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na Deeds Magazine, DJ Skyla yasobanuye byinshi ku rugendo rwe, urukundo afitiye Amapiano n’uko ategura ibitaramo bye.

Ati “Ndi umukobwa ukina Amapiano. Nigeze gukora House mu bihe byashize, ariko umutima wanjye uri mu Mapiano. Iyo nyumva, ibyanjye byose birahinduka sinshobora kwicara,”

Muri iki kiganiro Skyla yavuze ko kuba DJ byamufunguriye amarembo yo kuzenguruka Isi. Ati “Byari urugendo rw’agatangaza. Nagiye muri Amerika, mu Burayi, no mu bindi bihugu abantu batakeka ko bakunda Amapiano. Ibi byatumye mbona Isi mu buryo bushya.”

Skyla yavuze ko umuziki wari umurimo kuva akiri umwana cyane ko umubyeyi we yakundaga kumujyana mu bitaramo. Ati “Mama yajyaga anjyana mu ishuri ry’imbyino n’amateka kuva mfite imyaka ine kugeza kuri 16. Nagerageje kuririmba, ariko numva bidahura nanjye. Ni bwo natangiye gukina imiziki nka DJ, bitangira ari urwenya mu nshuti zanjye zanyitaga akazina ka ‘DJ Sky!’ ariko nyuma mbona ko ari impano yanjye nyayo.”

Avuga ko Major League DJz na Uncle Waffles ari bo bamuhaye isomo rikomeye mu mikinire n’imyitwarire yo ku rubyiniro.

Yahamije ko ikintu gikomeye mu gitaramo ari ugusoma imbaga. Ati “Niba utasoma imbaga, urikinira wenyine. Abantu baza kureba uko DJ akina, si ukubumva gusa. Kuganira n’abari aho no kubahuza n’umuziki ni ingenzi.”

Ngo iyo imbaga itishimiye ibyo ari gukina, ahita abihindura.

DJ Skyla Tylaa uri mu bakobwa bagezweho ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizinjiza Abanyarwanda mu 2026

Mu byamushimishije kurusha ibindi mu rugendo rwe, Skyla yavuze ko ari igihe yacurangaga mu gitaramo cya Wizkid i Los Angeles. Ati “Kuri njye, kuba narafunguye igitaramo cya Wizkid ni ikintu gikomeye. Ariko ikiruta byose ni uko Rihanna yanyishimiye nyuma y’icyo gitaramo. Sinigeze mbyiyumvisha!”

Muri iki kiganiro aheruka gutanga Skyla yasabye abakobwa benshi kwinjira mu mwuga wo kuba DJ. Ati “Dukeneye abakobwa benshi. Dukeneye kugaragaza icyo dushoboye. Tugomba kubikora ku bwacu, ku bw’abakobwa bose. Kwihagararaho ni ingenzi.”

Agira inama abashaka kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki kujya mu bitaramo kenshi, bakiga indirimbo nshya buri munsi no gukomeza kwitoza.

Uyu mukobwa ubu ari gukora umuziki we bwite uzajya hanze nka Skyla Tylaa Music, n’ibitaramo bikomeye i Londres.

Reba uyu mukobwa ari kuvanga imiziki

Reba indirimbo Skyla Tylaa yise ‘Bombshell (Cheza)’ yakoranye n’abahanzi barimo Diamond Platnumz, Tyler ICU, Khalil Harrison & DJ Exit

DJ Skyla Tylaa uri mu bakobwa bagezweho ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizinjiza Abanyarwanda mu 2026
DJ Skyla Tylaa ku rubyiniro akunze kwifashisha itsinda ry'abantu benshi bamufasha
DJ Skyla Tylaa asanzwe ari umwe mu bakomeye bavanga imiziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages