00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Théo avuga ko yazinutswe burundu izina Danny

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 10 August 2013 saa 06:32
Yasuwe :

Nyuma yo kuvugwa cyane ko DJ Théo yaba yarambuwe amafaranga na Danny Nanone, ubwo yari mu marushanwa ya PGGSS III, kandi ari we wamufashije kuyageramo nk’uwari umujyanama we, Dj Theo avuga ko atifuza kuzongera kuvuga iri zina Danny Nanone mu kanwa ke.
Théo avuga ko n’ubwo iki kibazo bagiranye gisa n’icyacumbikishijwe n’ubu umutima we utarakira Danny.
Dj Théo wari umujyanama wa Danny Nanone, yabwiye IGIHE ati “Danny twararangizanyije amasezerano twari dufitanye yararangiye, ariko (…)

Nyuma yo kuvugwa cyane ko DJ Théo yaba yarambuwe amafaranga na Danny Nanone, ubwo yari mu marushanwa ya PGGSS III, kandi ari we wamufashije kuyageramo nk’uwari umujyanama we, Dj Theo avuga ko atifuza kuzongera kuvuga iri zina Danny Nanone mu kanwa ke.

Théo avuga ko n’ubwo iki kibazo bagiranye gisa n’icyacumbikishijwe n’ubu umutima we utarakira Danny.

Dj Théo wari umujyanama wa Danny Nanone, yabwiye IGIHE ati “Danny twararangizanyije amasezerano twari dufitanye yararangiye, ariko sinifuza kuvuga Danny mu kanwa kanjye, kandi sinifuza kumvikana mu itangazamakuru mvuga Danny”.

N’ubwo ariko Dj Théo avuga ko atifuza kuba yakorana na Danny yewe ko asa nk’uwamuzinutswe, ntiyerura ngo avuge ikibazo gisigaye mu gihe yemera ko Danny ntacyo amugomba.

Danny na we twamwegereye tumubaza uko bihagaze agira ati “Njye Théo amafaranga yose nari murimo narayamuhaye, sinzi icyo ashaka. Kuki avuga ngo ntashaka kuvuga izina ryanjye kandi nta kibazo dufitanye, gusa naho atarivuga Danny azakomeza gukora”.

Dj Théo yari yaratangaje ko Danny yagombaga kumuha icyakabiri cy’amafaranga yari guhabwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, mu gihe uyu we yavugaga ko ibikorwa yamukoreye bidahwanye n’ayo mafaranga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages