Ibi bitaramo nubwo bikunzwe cyane mu Rwanda ariko ni bishya. Ntabwo abashoramari bari babishyiramo amafaranga menshi.

DJ Theo usanzwe utegura ibi bitaramo ndetse akanabicurangamo yishatsemo ubushobozi bwo kugura ibikoresho nkenerwa aho yashoye arenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Asobanura icyamuteye kubigura yagize ati” Nateguye ibi bitaramo kenshi, kubona umuntu ugukodesha ibyuma bye byabaga bigoye, gutegura ibitaramo nkagorwa no kubona ibikoresho byanteye ishyaka ryo kugura ibyanjye ku buryo ubu nta muntu nzongera gutira cyane ko mu Rwanda atari na benshi babifite.”

Dj Theo ahamya ko ibi bikoresho yabiguze mu Bushinwa aho byibuza ‘Ecouteur’ imwe igura amadorali ya Amerika 25. Kuri iyi nshuro yaguze ‘Ecouteurs’ 500.

Izi 500 ukubye n’amafaranga yaziguze zonyine usanga zaramutwaye arenga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Usibye ‘Ecouteurs’ ariko kandi bagura n’ibindi ikoresho byifashishwa kugira ngo zikore, buri kimwe kuba kigurwa ukwacyo byatumye amafaranga yiyongera.

Nyuma yo kugura ibi byuma byose hakwiyongeraho itike yo kuzizana mu Rwanda ndetse n’imisoro, byose byamutwaye arenga Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo yatangarije IGIHE ko amafaranga yazishoyemo yizeye ko azayagaruza kuko ari ibintu bigezweho kandi abantu bakunze. Usibye kuba bazikunze ariko nanone kuba zunganira gahunda ya Leta yo kugabanya urusaku na byo bimuha icyizere ko azazibonera abakiriya benshi.

Urugero yatanze ni uko kuva azigejeje mu Rwanda mu kwezi kumwe gusa ubu zamaze kubona imirimo ibiri irimo igitaramo zizifashishwamo kizabera mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ikindi kizabera i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Igitaramo cy’i Kigali byitezwe ko kizaba tariki 27 Nzeri 2019 kikabera muri White Club Kimironko ahazaba hateraniye aba Djs bakomeye barimo; Dj Miller, Dj Phil Peter, Dj Anita Pendo, Dj Fabiola, Dj Lenzo na Dj Sisqo. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga 5000 ndetse amatike akaba yatangiye kugurishirizwa muri aka kabyiniro.

Ikindi gitaramo kigiye kuganurirwamo ibi bikoresho ni ikizabera i Rubavu ahitwa ‘Lakeside’ ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu tariki 28 Nzeri 2019. Aha hakazacuranga aba Djs batandukanye barimo; Dj Theo nyirizina, Dj Phil Peter, Dj Lenzo, Dj Diallo n'abandi benshi bo mu Karere ka Rubavu. Aha kwinjira byo bikazaba ari amafaranga 3000 mu myanya isanzwe na 5000 mu myanya y’icyubahiro.

Ubwo DJ Theo yari ari guhambura ibyuma abikura mu makarito
Ubwo DJ Theo yari ari guhambura ibyuma abikura mu makarito
Igitaramo agiye gukoreshamo izi Ecouteurs mu karere ka Rubavu
Igitaramo agiye gukoreshamo izi Ecouteurs mu karere ka Rubavu
Igitaramo kindi kizifashishwamo izi Ecoteurs mu mujyi wa Kigali
Igitaramo kindi kizifashishwamo izi Ecoteurs mu mujyi wa Kigali