Mu Ukwakira 2017 nibwo Irene Uwoya wahoze ari umugore w’uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru, nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, yakoze ubukwe bw’ibanga n’umuraperi witwa Dogo Janja.
Ubukwe bwa Dogo Janja na Irene Uwoya bwavugishije abatari bake bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka kiri hagati yabo. Dogo Janja yari afite imyaka 24 mu gihe umugore yari afite imyaka 29.
Abantu bategereje ko Irene Uwoya asama baraheba nawe atangaza ko adateganya kongera kubyara vuba.
Muri uru rugo hatangiye kuvugwa intonganya zishingiye ku gucana inyuma, bishyira ku iherezo urugo rwabo rwamaze umwaka umwe.
Muri Gashyantare 2019 nibwo Dogo Janja yahishuye ko yamaze kubona undi mukobwa bakundana ariko Uwoya ye we ibye yakomeje kubigira ibanga.
Mu kiganiro yagiranye na +255 Global Radio, Dogo Janja yavuze ko nyuma ya Irene Uwoya yazinutswe kongera gukundana n’abakobwa b’ibyamamare.
Ati “Sinshaka gutereta umukobwa uzwi n’abantu benshi kuko ubwana bwanjye n’ubusore nabyishimishijemo neza. Ni byiza kubona umwana akina n’umuntu mukuru ariko ni bibi kubona umuntu mukuru akinisha umwana”.
Dogo Janja kandi yahishuye ko we n’umukunzi we mushya ubu biteguye kwibaruka imfura.
Ubukwe bwa Uwoya na ‘Katauti’ bwabaye kuwa 11 Nyakanga 2009. Aba bombi, batandukanye mu 2017, bafitanye umwana umwe witwa Krish Ndikumana.




Ibitekerezo 0