Ubukwe bwa Irene Uwoya na Dogo Janja byakurikiwe n’impaka, bamwe ntibaremeraga ko ubukwe bwatashye abandi bo bakaza umurego mu guseka uyu muraperi bashingira ku kinyuranyo cy’imyaka yabo.
Mu gitaramo cya ‘Fiesta Dar’ cyahuje abahanzi bakunzwe muri Tanzania mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Ugushyingo 2017, Dogo Janja ubusanzwe Abdulaziz Chende yashimangiye imbere y’abafana ibihumbi n’ibihumbi bari baje mu gitaramo ko ‘aryohewe n’urugo rwe na Oprah Uwoya’.
Bongo5 yatangaje ko mu kumvisha abafana ko ‘yabaye undi muntu, Dogo Janja[ukunda kwiyita Janjaro] yabanje kwerekana amashusho y’uko byari byifashe asezerana na Irene Uwoya hanyuma ahita aririmba.
Mu gitaramo hagati, Dogo Janja nabwo yagiye agaruka ku mugore we Irene Uwoya akavuga amagambo yumvikanisha ko ‘bakundana bya nyabyo kandi yahindutse mushya nyuma yo kurushinga’.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro yagiranye ikiganiro na Global Online TV bamubajije uko impamvu yaje kuririmba kandi umugore we aherutse kugira ibyago yanga gusubiza ahita agenda. Janja kandi yanze kugira ijambo na rimwe avuga kuri Ndikumana wahoze ari umugabo wa Oprah.
Dogo Janja yaherukaga kwandika agaragaza ko yanyuzwe n’urukundo rwe na Uwoya, aho yagize ati “Igihe cyose iyo nkubonye umutima wanjye uratera cyane kandi nkarushaho kumwenyura. Umugore wanjye ni we buzima bwanjye.”
Irene Uwoya w’imyaka 29 na Dogo Janja wa 24 barushinze nyuma y’umwaka umwe uyu mugore wa filime atandukanye na Ndikumana Katauti. Dogo Janja aherutse gutangaza ko mbere yo gukundana na Uwoya yabanje kuba umufana we muri filime yakinnye.
Uko byari byifashe Dogo Janja yereka abafana ubukwe bwe



















TANGA IGITEKEREZO