Mu kiganiro yagiranye na Khloé Kardashian mu gice cy’ikiganiro cye cya podcast yise “Khloé in Wonder Land”, Parton yavuze ku rugendo rwe rw’umuziki, ibihe byahise, iby’ubu n’icyo ateganya imbere.
Abajijwe ku mpano ze zitandukanye zirimo kuririmba, gukina filime no kwandika indirimbo, yavuze ko byose bimufitiye agaciro ariko ko kwandika indirimbo ari cyo kintu yiyumvamo cyane kurusha ibindi.
Ariko yemeje ko kuva mu minsi ishize afite ikibazo cyo kubura ibitekerezo no kutabasha kurangiza imishinga y’indirimbo yari yaratangiye kwandika, kubera kubura umugabo we uheruka kwitaba Imana.
Ati “Umugabo wanjye yitabye Imana mu mezi atatu ashize. Iyo umbajije niba hari ibyo natangiye ntarangiza, nkusubiza ko bihari, hari byinshi nashatse gutangira ariko sinabishobora. Nzabikora nyuma. Ubu ntekereza ku bitekerezo byiza cyane, byuje ubwiza, ariko ubu numva ntashobora kubirangiza.”
Umugabo we ubusanzwe witwaga Carl Dean yari umucuruzi ukomoka i Nashville. We na Dolly Parton bashyingiranwe mu 1966 nyuma yo kumenyana mu 1964. Bamaranye imyaka irenga 60 babana kandi bakundana mu buryo bwihariye, budakunze kugaragara mu ruhame.
Nyuma y’urupfu rwe, Parton yavuze ati“Carl twari tumaranye imyaka myiza cyane idasanzwe y’umunezero. Nta magambo yabasha gusobanura urukundo twagiranye imyaka irenga 60.” icyo gihe kandi yashimiye abantu bose bamuhaye ubutumwa bwo kumuhumuriza.
Mu butumwa yasangije ku mbuga nkoranyambaga, Dolly Parton yanditse ati “Iyi ni inyandiko y’urukundo igenewe umuryango, inshuti n’abankunda. Mwarakoze ku butumwa, amakarita, n’indabo mwanyoherereje mugaragaza ko mwifatanyije nanjye mu kababaro ko kubura umugabo wanjye nkunda cyane, Carl. Sinabasha kugera kuri buri wese ku giti cye, ariko mumenye ko byanshimishije cyane. Ubu ari mu maboko y’Imana, kandi mbifitiye amahoro. Nzahora mukunda iteka.”
Ubwo umugabo we yapfaga Dolly Parton, yasohoye indirimbo y’ikiniga yise “If You Hadn’t Been There”, agaragaza urukundo n’ubwitange umugabo we yamugiriye mu buzima bwabo bwose.
Mu itangazo yashyize kuri Instagram ubwo yasohoraga iyo ndirimbo, Dolly yavuze ko yakunze Carl afite imyaka 18. Ati “Nk’uko inkuru zose z’urukundo nyazo ziba, ntizigira iherezo. Zirakomeza mu bitekerezo no mu ndirimbo. Azahora ari nyir’inkuru y’ubuzima bwanjye, kandi ni we nahariye iyi ndirimbo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!