Ni igitabo Dorcy Rugamba cyamurikiwe mu ihema rya Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga 2024, akimurika mu buryo butamenyerewe kuko yasomaga ijambo ku rindi urupapuro ku rundi aherekejwe n’umuziki yacurangirwaga na Majnun umunya- Sénégal bafatanya.
Iki gitabo cya Dorcy Rugamba cyasohotse ku wa 13 Werurwe 2024, gikubiyemo inkuru y’uburyo abasirikare 20 bari bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu bigabye mu rugo rw’iwabo ku wa 7 Mata 1994 i Saa yine za mu gitondo bakica ababyeyi be n’abavandimwe be.
Ni igitabo gikubiyemo urwibutso afite ku muryango we mu bihe byabanjirije uwo munsi wabaye umwijima mu muryango we, ibyo yibuka kuri uwo munsi ndetse n’ubuzima bwa nyuma y’ibyo bihe, ibi byose bikaba bikubiye mu ibaruwa yandikiye abe bishwe.
Iki gitabo cy’amapaji agera kuri 304 gikubiyemo ubuhamya bwa Dorcy Rugamba, umuhungu wa Rugamba Sipirayini.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!