Umuhanzi wese mu bahanzi 10 bahatanira PGGSS4aramutse yitwararitse ku bintu bitandukanye akanama nkemurampaka kagenderaho mu gutanga amanota no kwemeza uwitwaye neza kurusha abandi kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye, nta kabuza igikombe yacyegukana.
Nk’uko Aimable Twhahirwa, Umuyobozi w’akanama nkemurampaka yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyamuhuje na bo nyuma y’igitaramo cya live giherutse kubera i Muhanga, yasobanuye neza ko hari ibintu bine by’ingenzi aka kanama kagenderaho kugira ngo kemeze umuhanzi witwaye neza kurusha abandi.
Si ibi bintu bine by’ingenzi gusa bigenderwaho ahubwo hari n’ibindi umuhanzi aba agomba kwitwararika kugira ngo arangize irushanwa ahagaze neza haba mu myitwarire ye, imiririmbire, kubahiriza gahunda z’irushanwa n’ibindi.
Mu kiganiro na Aimable Twahirwa, yasobanuye ko hari ibintu bine by’ingenzi akanama nkemurampaka kagenderaho mu gutanga amanota ku bahanzi ndetse anasobanura birambuye bimwe mu byo abahanzi baba basabwa kwitwararika kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.
Ibintu 4 by’ingenzi akanama nkemurampaka kagenderaho:
1.Igikundiro no guhuza hagati y’umuhanzi n’abafana
Iyi ni ingingo ikomeye inafite amanota menshi mu bigenderwaho byose kugira ngo umuhanzi ahabwe amanota. Igikundiro cy’umuhanzi mu bafana cyagenewe amanota 50 ku ijana. Aimable Twahirwa yasobanuye ko uburyo umuhanzi akunzwe ari kimwe mu bigenderwaho cyane kugira ngo yegukane irushanwa.
Ati, “Muzi ibikurikizwa cyane ndetse na concept y’irushanwa niko ivuga. Popularity(uburyo akunzwe) y’umuhanzi tuyirebaho cyane. Uburyo umuhanzi aririmba imbere y’abafana, uko bamwishimira, uko baririmbana na we. Hari abantu bibeshya rero bakazana ibyapa umuhanzi yajya kuri stage ugasanga hari abazamura ibyapa by’undi muhanzi kandi atari we uri kuririmba. Iki cyagenewe amanota 50%”
2.Uburyo umuhanzi agaragara
Uburyo umuhanzi agaragaramo ku rubyiniro na bwo bufite agaciro gakomeye mu itangwa ry’amanota. Aimable Twahirwa yavuze ko hari nka bamwe mu bahanzi bagera ku rubyiniro ntibahe agaciro abafana cyangwa abandi babahagaze imbere ugasanga bihagarariye ahantu hamwe cyangwa akihisha mu nguni ahantu hatagaragarira buri mufana.
Umuhanzi witwaye gutya cyangwa guhuza haba mu mibyinire no mu myambarire hagati ye n’ababyinnyi kuburyo ubona ko bitaryoheye amaso na bo batakaza amanota.
Ati, “Murabyibuka cya gihe tuvanamo batanu, mwabonye ko hari abantu bazaga ubona ko batabyiteguye.”
Akomeza agira ati, “Hari umuhanzi ujya kuri stage akajya ahantu mu nguni ukagira ngo abafana ntabwo bahari. Hari n’umuhanzi uzana ababyinnyi ukagira ngo hagati yabo harimo umupaka. Ibyo ntabwo ari byo nta n’ubwo byemewe ku rwego mpuzamahanga.”
Iyi ngingo yagenewe amanota 20 ku ijana.
3.Imiririmbire
Ku ruhande rw’abagize akanama nkemurampaka , bemeza ko kuba Bralirwa yaratekereje kuzanamo ingingo ijyanye no kureba ku muririmbire y’abahanzi ntihakurikizwe igikundiro gusa ari ikintu gikomeye kandi kizafasha umuziki gutera imbere ndetse n’umuhanzi nyarwanda uzagira amahirwe yo guhagararira u Rwanda atazarukoza isoni imbere y’amahanga.
Ati, “Njyewe iki kintu ndagishimira abantu bakizanye. Umuhanzi icyo asabwa ni ukuririmbira abafana, akabereka icyo ashoboye mu muziki. Hari abaririmba Hip hop, RnB, hari abaririmba mu matsinda, ibyo waba uririmba byose icyo usabwa ni uko tukumva amajwi yawe nk’uko twumva indirimbo yawe kuri radiyo.”
Iyi ngingo na yo yagenewe amanota 20 ku ijana.
4.Ikinyabupfura imbere y’abafana
Nubwo hari benshi mu bahanzi bita cyane mu gushaka abafana cyangwa kwiyambika neza kugira ngo baze kuhatambukana umucyo, bakitoza kuririmba neza kugira ngo baze kuririmba neza , akanama nkemurampaka kasobanye ko ikinyabupfura ari ingingo ikomeye kurusha izina zose dore ko kuririmba neza n’igikundiro bidahagije nta kinyabupfura.
Ati, “Iyi ngingo ifite amanota 10 ariko irakomeye cyane. Stage ni ahantu ugomba kubaha, ntabwo waza kuri stage ngo uvuge amagambo adahuye n’ibyo turimo, ntabwo uza wambaye uko wishakiye ngo uvuge amagambo atari meza. Nk’ubushize hari uwatutse Bralirwa.”
Ibindi umuhanzi agomba kwitwararikaho
5.Abajugunya imyenda ku rubyiniro
Hari abahanzi bagera ku rubyiniro bakavanamo imyenda bakajugunya hasi bakaririmba bayikandagira. Hari igihe aba bahanzi bishimirwa cyane ndetse bakemeza abafana mu buryo bw’imiririmbire yabo ikomeye n’akanama nkemurampaka kakabibona. Amanota umuhanzi ayatakaza iyo aramutse yibeshye akavanamo umwenda akawujugunya hasi nyamara atazi ko ari ikinyabupfura gike.
Ati, “Iki cyo kirababaje, ntabwo byemwe ko uza kuri stage ngo uvanemo umwenda ujugunye kuri stage. Ayo ni amakosa, ushobora kuba waririmbye neza ariko wakora akantu gato byose bigahita bipfa. Uvanyemo umwenda, urawukandagiye wanagenda ukawusiga aho hasi. Ibi bituma umuhanzi atakaza amanota”
6.Kwirara
Aimable Twahirwa asobanura ko hari abahanzi batangira irushanwa bahagaze neza ndetse abafana bakabereka ko babakunze nyuma bakirara bagakeka ko bageze iyo bajya bakisanga basubiye inyuma haba mu miririmbire no mu gukundwa.
Akanama nkemurampaka kasobanuye ko umuhanzi aba agomba gukora uko ashoboye uko yatangiye irushanwa ahagaze bigomba guhora byiyongera, akirinda gusubira inyuma na gato.
Ati, “Ikibazo cy’amarushanwa akorwa mu byiciro ni uko hari igihe umuhanzi aba yumva yageze aho ajya ugasanga amanota ye asubiye inyuma. Hari abitwaye neza i Kigali ariko bageze i Muhanga basubira inyuma. Hari abakoze neza hano Muhanga babona bigenze neza bakumva ko byarangiye. Ntabwo ari byo, bisaba gukora cyane kuva irushanwa ritangiye kugeza igihe rizarangirira.”
7.Ibyapa byamamaza abahanzi
Nubwo hari abahanzi bibeshya ko kuzana ibyapa ahabereye igitaramo ari cyo kimenyetso cyerekana ko bakunzwe nyamara ari uguhatiriza, akanama nkemurampaka kemeza ko kabiteye imboni kera. Gusa uzishimirwa ndetse n’ibyapa bye bakabimanika ntabwo akanama kabimuhanira ngo ni uko yanzanye ibyapa.
Ati, “Abantu bazana ibyapa natwe turabibona, kwishima ntabwo babihatiriza biva mu muntu. Tubara ibyishimo nyabyo biturutse mu bafana. Ibyo byapa turabibona kandi ntabwo wabuza umuntu kubizana, uko mubibona natwe tuba twabibonye. Umuntu wishimiwe n’abantu turabibona, gusa ntabwo wahana umuntu ngo yazanye ibyapa. Hari n’abaha ibyapa abafana ngo baze kubizamura bageze kuri scene hajyaho undi muhanzi na we bakabizamura bamwishimira, uwo muhanzi nyine aba ahesheje amanota utazanye ibyapa.”
8.Kunoza imyambarire
Uburyo umuhanzi yambara ku giti cye n’uko yambika ababyinnyi be byose bigomba kugira injyana ndetse n’ubabona ku rubyiniro akabona ko ari imyambarire ya gihanzi yatekerejweho. Akanama nkemurampaka kandi kavuze ko nta muhanzi uzihanganirwa igihe cyose azambara ubusa cyangwa akambara ibintu bihabanye n’umuco nyarwanda.
Ati, “Ntabwo dushaka abantu bambara ubusa, iri rushanwa rica kuri televiziyo ntabwo dushaka umuntu wambara ubusa. Uzabikora wese tuzabimuhanira, hano ni mu Rwanda tugomba kubaha umuco wacu.”
9.Guhitamo nabi
Kuba hari abahanzi batishimirwa cyangwa ahanini ugasanga indirimbo baririmba ntabwo ziborohera kuririmba, abagize akanama nkemurampaka basobanuye ko hari igihe umuhanzi ahitamo nabi indirimbo azaririmba mu irushanwa .
Aimable ati, “Uburyo abahanzi bahisemo indirimbo zabo bari bazi neza ko bazaririmba bazenguruka u Rwanda. Bagombaga kuba barabitekereje mbere. Iyo ubonye umuntu aririmba abantu ukabona batuje baryohewe nabyo tuba tubireba.”
10.Irushanwa si iry’urwenya cyangwa ikinamico
Mu byibanze bisabwa umuhanzi kugira ngo azabashe kubona amanota meza mu irushanwa, harimo kuba akunzwe n’abafana ariko by’umwihariko ukenewe ni umuhanzi ukunzwe unazi kuririmba kurusha abandi.
Twahirwa Aimable ukuriye akanama kagizwe na Tonzi na Lion Imanzi, yibukije abahanzi n’abanyamakuru ko irushanwa riri kuba atari iry’abantu bazi gutera urwenya cyangwa abakina ikinamico.
Ati, “Turi mu marushanwa yo kuririmba, ntabwo ari irushanwa ry’urwenya cyangwa ikinamico. Turashaka umuntu ukunzwe kandi uzi kuririmba. Hari abaririmba hip hop, RnB cyangwa ikindi cyose”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’UKO I MUHANGA BYAGENZE



















TANGA IGITEKEREZO