Ni indirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikaba irimo amagambo ahumuriza The Ben amubwira ko agomba gutuza bitewe n’uko urugo rwabo ruzaba ari urw’umugisha.
Iyi ndirimbo irimo amashusho yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, agaragaramo asuhuza The Ben ubwo yari avuye kuririmba muri Canada ku itariki 29 Ugushyingo 2023.
Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko akunda Pamella cyane bitewe n’uko yavuye mu cyaro yifuza kubona umukobwa witabiriye Miss Rwanda bikaba akarusho kumva ko akundana na The Ben.
Yongeyeho ko yahoraga yifuza kubona The Ben amaso ku maso ari yo mpamvu igihe bahuraga akamusuhuza yumvise asubijwe.
Ati “Iriya ndirimbo ni ukubifuriza urugo rwiza kandi Imana izabubakire”.
The Ben aherutse gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella ku itariki 15 Ukuboza 2023 bukeye ashyira hanze indirimbo irimo amagambo y’imitoma.
Ni indirimbo yabwiye IGIHE ko yayihimbiye umugore we akaba azayiririmba mu bukwe butegerejwe ku itariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre.
Nyiransengiyumva yiswe ’Dore Imbogo’ biturutse ku ndirimbo yaririmbye muri iyo ntero agira ati "Dore imbogo, dore impala, dore imvubu..." avuga ko yahimbye bitewe n’uko akunda inyamaswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!