Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2014 nibwo Dr Claude na Kidum basesekaye mu Mujyi wa Toronto aho bari bukorere igitaramo cya mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nicolas umwe mu bateguye ibi bitaramo Dr Claude, Kidum, Diamond, Neza na Chameleone bagiye gukorere muri Canada, yavuze ko aba bahanzi bahageze amahoro ndetse nyuma yo kuruhuka bakaba bahise bajya kurangiza imyitozo yo kuririmba Live.
Abakunzi ba muzika bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba ngo bategereje cyane ibi bitaramo bizabahuza n’abahanzi bakomoka muri aka karere. Diamond na Chameleone bo bagomba kugera i Toronto mu masaha asatira saa sita z’amanywa.
Ibi bitaramo byagombaga guhuza Kidum, Knowless, Juliana Kanyomozi , Diamond na Dr Claude muri Canada muri Kanama 2014 biza gusubikwa, byimurirwa ku itariki ya 27-28 Nzeri 2014 mu mujyi wa Toronto.
Juliana Kanyomozi wagombaga kwitabira iki gitaramo ntibimukundire kubera ibyago yagize byo gupfusha umwana, yasimbujwe Chameleone naho Knowless akaba yarimwe visa ku nshuro ya kabiri bityo asigara mu Rwanda. Mu bahanzi bategerejwe muri ibi bitaramo hiyongeyemo umunyarwandakazi Neza Da Songbird usanzwe ukorera umuziki we muri Canada.
Nyuma y’igitaramo kiri bubere i Toronto mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ku munsi ukurikiyeho aba bahanzi bazakorera ikindi gitaramo mu Mujyi wa Montréal.
Dr Claude na Kidum hari ikindi gitaramo bazahuriramo bombi naho icya nyuma cyikazitabirwa na Dr Claude wenyine.
Ibi bitaramo byateguwe na Alberta Afro Events ku nkunga ya JP Construction Contractors LTD.



















TANGA IGITEKEREZO